AFRICA NEW LIFE MINISTRIES YASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NYAMATA

Abakozi n’abayobozi b’Umuryango wa gikirisitu ‘Africa New Life Ministries’ basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguwe; nyuma boroza inka imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zibafasha mu rugendo rw’iterambere.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu, aho banaganirijwe ku mateka yaranze Bugesera kuva mu 1959, ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa, kugeza mu 1994, ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu buryo bweruye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, asobanura uburyo mbere ya Jenoside, ubutegetsi bwariho bwari bwarimye Akarere ka Bugesera amahirwe yo kubakwamo ibikorwaremezo nk’amashuri, aho kafatwaga nk’akavumwe.

Ati: “Mbere ya Jenoside hano hari ishuri rimwe ryisumbuye gusa, ariko ubu habarirwa amashuri arenga 100, ndetse ubu turi mu turere twa mbere mu Gihugu mu burezi. Benshi basigaye bashaka kuza gutura inaha. Ibyo byose byatewe n’ubuyobozi bwiza bwunze ubumwe bushyira umuturage ku isonga.”

Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries, Fred Isaac Katagwa, yagize ati: “U Rwanda ntabwo ruzubakwa n’amahanga kuko ibyabaye byose babigizemo uruhare, kandi ubwo byabaga baricaye bararebera. U Rwanda rwari rwarasenyutse nta muntu wifuza kurugeramo, ariko ubu abantu basigaye bifuza kuza kurusura, kandi ibyo byose byagezweho kubera ubuyobozi bwiza bushyize hamwe n’abaturage.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 45. Abarenga ibihumbi 10 biciwe muri Kiliziya ya Nyamata mu gihe abandi biciwe mu tundi duce dutandukanye tugize Akarere ka Bugesera.