Abishe n’abiciwe ni amaboko afasha kwigisha ubumwe n’ubwiyunge : Padiri Ubald Rugirangoga

Abantu 166 bo muri Paruwasi Gatolika ya Nyamata bagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, bateye intambwe yo gusaba imbabazi abo biciye, ni bo bakomorewe amasakaramentu hanaba igikorwa cyo gushimangira ko biyunze n’abo bahemukiye nyuma y’amezi atandatu bari bamaze muri uru rugendo rw’isanamitima. Abantu 166 bagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Bugesera, n’imiryango biciye bashimangiye intambwe bateye mu bumwe n’ubwiyunge. Iwo muhango wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Nyamata italiki ya 8/1/2017. Ntambara Jean Claude wari umupolisi muri komine Kanzenze wagize uruhare muri genocide, n’abagenzi be bakoze genocide yakorewe abatutsi bemeza ko ubu babanye neza n’abo bahemukiye, mu gihe mbere bishishanyaga kandi bakanatinyana. Ntambara akaba avuga ko agiye kwegera abataratera intamwe yo gusaba imbabazi, nabo bagatera intambwe. Bamwe mu barokotse ubwicanyi bwakozwe na Ntambara bari bakimutinya ku buryo batihutiye kumva ko imbabazi asaba zivuye ku mutima. Ntabwo bahise bamuha imbabazi, uko yakomeje kubegera ndetse ari kumwe n’umuryango we babifashijwemo n’inyigisho z’isanamitima bahawe na Paruwasi katolika ya Nyamata imbabazi barazitanze. Mukarumanzi Claudete umwe mu bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ari muhaye imbabazi Ntambara yemeza ko bagiye gukomezanya urugendo rw’iterambere. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba,wari witabiriye uwo muhango, avuga ko kuba abanyamadini binjira muri iki gikorwa ari amahirwe u Rwanda rufite kuko bizihutisha umurage n’intego nkuru z’ubutabera bwunga. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba agasaba abakoze ibyaha gusaba imbabazi abo biciye kuko iyo bibaye bitanga amahoro ku Mutima, bityo bakabona uko bakomeza urugamba rw’iterambere. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yasabye abasabye imbabazi n'abazitanze kuba abarimu ba bagenzi babo mu tugari batuyemo. Ibyo bizafasha kugera vuba ku bantu nkaba batera intambwe mu bwiyunge. Umuyobozi w’Akarere yijeje abaturage bitabiriye ibirori byo gusoza icyiciro cya mbere cy’isanamitima mu Karere ka Bugesera kubaba hafi. Nsanzumuhire ati : Dushyigikiye umuntu wese ufite umugambi mwiza wo gufasha Abanyarwanda kugera ku bwiyunge, genocide itazongera kuba ukundi, maze mukomeze kwiteza imbere mu bukungu". Abantu 252 muri Paruwasi ya Nyamata, ni bo bari batangiye urugendo rw’isanamitima, muri bo 166 ni bo basoje kuri iyi nshuro, abandi 86 bakaba bazasoza mu kwezi kwa kane, ubuyobozi bwa Paruwasi ya Nyamata buvuga ko buzakomeza no kwigisha abandi basigaye ari nako bizagera no mu yandi maparuwasi. Mukantare Jacqueline