ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE BASOBANURIWE SERIVISI ZA RFI MU RWEGO RWO KWIMAKAZA UBUTABERA BUSHINGIYE KU BIMENYETSO BYA GIHANGA
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushimira Ikigo cy’Igihugu cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) uruhare cyagize mu kongerera ubumenyi abayobozi b’inzego z’ibanze bujyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Byagarutsweho kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, ubwo hakorerwaga ubukangurambaga bwa ‘Sobanukirwa RFI’ bwo gusobanurira abayobozi mu nzego zitandukanye ibijyanye n’imikorere ya RFI.
Nyuma yo gusobanurirwa serivisi za RFI, abayobozi b’inzego z’ibanze mu Bugesera basobanuje icyo kigo ibyo batari basobanukiwe neza ndetse biyemeza gufasha abaturage kugana serivisi za RFI kugira ngo kibafashe kubona ubutabera bukenera ibimenyetso bya gihanga nk’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha binyuranye.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko ubumenyi bahawe nk’abayobozi bagiye kubusobanurira abaturage mu rwego rwo kwimakaza ubutabera.
Yagize ati: “Twasobanukiwe mu byiciro bitandukanye ibyo RFI ikora ndetse twabwiwe n’ibiciro. Mbere na mbere tugiye kubimenyesha abaturage ku buryo na bo babasha kubyumva kugira ngo ubutabera bushingiyeho babashe kububona. Tuzabamara impungenge ko nta we ukwiye kubura ubutabera bukeneye ibimenyetso bya gihanga kandi tuzajya tubahuza n’ababishinzwe.”
Umuyobozi w’ishami ripima ibiyobyabwenge muri RFI, Dr. Kabera Justin, yavuze ko iki kigo kibereyeho gufasha Abanyarwanda kubona ubutabera bwuzuye mu ngingo zisaba siyansi.
Ati: “Iki kigo cyashyiriweho kugira ngo buri Munyarwanda abone ubutabera bushingiye ku bimenyetso bifatika bya siyansi. Gahunda ya ‘Sobanukirwa RFI’ yifujwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano umwaka ushize. Twabegereye ngo serivisi dutanga mufashe abaturage kuzimenya bazifashishe mu buzima bwa buri munsi kuko muhura na bo kenshi.”
RFI yasobanuriye abayobozi bo muri aka Karere serivisi zose iki kigo gitanga, uruhare zigira mu gutanga ubutabera kandi ko gupima ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera mu Rwanda byatangiye bikorera mu ishami rya Polisi ryari rishinzwe ubugenzacyaha mu 2005, bigenda bizamuka bigera ubwo biba Laboratwari ukwayo kugeza mu 2016 ubwo hashyirwagaho itegeko riyigira laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu.
RFI itanga serivisi 8 ari zo gupima ADN, gupima uburozi n’ingano ya ‘alcohol’ mu maraso, gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge mu kintu runaka no gupima inyandiko zigibwaho impaka.
Itanga kandi serivisi yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n’imirambo, gupima ibyahumanyijwe na ‘microbes’ hamwe n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko ubumenyi bahawe nk’abayobozi bagiye kubusobanurira abaturage mu rwego rwo kwimakaza ubutabera.
Umuyobozi w’ishami ripima ibiyobyabwenge muri RFI, Dr. Kabera Justin, yavuze ko iki kigo kibereyeho gufasha Abanyarwanda kubona ubutabera bwuzuye mu ngingo zisaba siyansi.
