ABAYOBOZI B’IMIRENGE SACCO BASOBANURIWE IMIKORERE YA GAHUNDA NSHYA YO GUHUZA SACCO

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Umwali Angelique, ari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe Ibigo by'Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Hategikimana Cyrille, yayoboye inama yaganiriye kuri gahunda yo guhuriza hamwe Imirenge SACCO igakora SACCO imwe ku rwego rw'Akarere.

Ni Inama yabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 03 Nzeri 2025, yitabiriwe n'intumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Amakoperative, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge hamwe n'Abaperezida b'Inama y'Ubutegetsi b'Imirenge SACCO igize Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi ushinzwe Ibigo by'Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Hategikimana Cyrille, yavuze ko muri iki gikorwa cyo guhzuza Imirenge SACCO cyizarushaho gufasha no kunoza imitangire ya serivisi zatangirwa mu Umurenge SACCO.

Yagize ati: “SACCOs nizamara guhuzwa bizafasha abanyamuryango b’Imirenge SACCO kubona serivisi z’imari aho baba bari hose mu karere bitundukanye ni uko ubu byari bimeze aho byasabaga ko ujya mu murenge wafungurijemo konti muri SACCO.”

Yongeye kandi iyi gahunda igamije kwimakaza gahunda yo kujyana no gukorana n’ikoranabuhanga rigamije kwihutisha no gutanga serivisi inoze ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique yashimiye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’ibigo biyishamikiyeho kuri iyi gahunda yo guhuza Imirenge SACCO avuga ko bizarushaho gufasha abaturage kubona serivisi zihuse bityo bakabasha kwiteza imbere.

Yagize ati: “Iyi gahunda yo guhuza Imirenge SACCO igakora SACCO imwe ku rwego rw’Akarere, tuyitezeho umusaruro mwinshi kuko izadufasha guha abaturage bacu serivisi nziza.”

Umurenge SACCO watangiye gukora mu 2008, ufasha abaturage batuye mu bice bitandukanye kwizigama no kuguza ku giciro gito hagamijwe kwiteza imbere.