ABAYOBOZI B’AMASHAMI BIYEMEJE GUSHYIRA MU BIKORWA IMYANZURO Y’UMUGENZUZI MUKURU W’IMARI YA LETA

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2025, Visi Meya w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Yvette Imanishimwe, yayoboye inama yahuje abayobozi b’amashami mu Karere.

Iyi nama yari igamije gusuzuma uko imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ishyirwa mu bikorwa, hamwe no kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa by’imihigo y’umwaka wa 2025-2026 aho rigeze, ndetse n’ibindi bikorwa by’ingenzi by’Akarere.

Visi Meya yashimangiye ko gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ari inshingano ya buri muyobozi, anagaragaza ko hakenewe imikoranire ya hafi n’ubufatanye kugira ngo imihigo izagerweho ku rwego rushimishije.

Yasabye abayobozi b’amashami gukomeza kugira uruhare rugaragara mu igenamigambi no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’Akarere mu buryo buboneye kandi buganisha ku mibereho myiza y’abaturage.