ABATUYE UMURENGE WA NGERUKA BISHIMIYE ISOKO RY’IMBOGA N’IMBUTO BUBAKIWE N’AKARERE

Abaturage b’Umurenge wa Ngeruka biganjemo abagore bacururizaga imboga n’imbuto hasi mu isanteri ya Murama bamurikiwe ku mugaragaro isoko rito ritwikiriye bubakiwe rifite agaciro ka miliyoni zisaga 35 Frw.

Iri soko ryatashywe kumugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, ryubatse ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’umufatanyabokorwa Caritas Rwanda rikaba ryuzuye ritwaye miliyoni 35 Frw, rikaba rifite imyanya 40 y’aho bacururiza, ububiko ndetse n’ubwiherero.

Ni isoko ryubatswe nyuma yaho abatuye muri ibi gice bagararije ubuyobobozi bw’Akarere ko aho bakoreraga hatari hameze neza kuko mu gihe cy’imvura cyangwa izuba ibicuruzwa byabo byangirikaga cyane bityo bikabateza ibihombo.Mukanyangezi Rose ni umuturage wo mu Murenge wa Ngeruka ucururiza muri iri soko, avuga ko yishimiye iri soko bubakiwe.
Ati: “Turashimira ibikorwaremezo tumaze kugezwaho birimo umuhanda wa kaburimbo mwiza, noneho by’akarusho tukaba tubonye isoko ritwikiriye tuzacururizamo umusaruro utandukanye; kandi turibonye turikeneye koko twacururizaga hasi mu gitaka ndetse no ku zuba.Turizera ko ubucuruzi bwacu buzatera imbere tukabona amafaranga tukazamuka mu iterambere.”

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali, Kaligirwa Annonciata yasabye abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka kurushaho guhinga imboga n’imbuto kinyamwuga kugira ngo iri soko bubakiwe rizakomeze kubona umusaruro uricururizwamo, bityo abarikoreramo bashobore kwagura ubucuruzi bwabo. Yijeje abaturage ko bazakomeza gufatanya n'Akarere ka Bugesera mu bikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Ati: “Turashishikariza abahinzi kurushaho guhinga imboga n’imbuto byinshi kandi kinyamwuga kugira ngo iri soko ribone umusaruro uricururizwamo. Aba baturage kandi tuzanabashakira ibyuma bikonjesha n’ibikora umushongi w’inyanya ku buryo umusaruro wabo utazajya wangirika mu gihe bagitereje abaguzi”

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ashimira Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku bikorwa ikora byo gufatanya n’Akarere mu guteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. 
Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa nka Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyoseze twafatanije iki gikorwa, gutanga igikorwa remezo nk’iki, bisobanuye ko bashaka  gutanga ubuzima, kandi bashaka ko abantu bahinduka. Rero turafatanya kugira ngo abantu bagire icyo bakora, bagire icyo bakuramo, biteze imbere, bahinduke bahindure imiryango yabo n’aho batuye.”

Meya Mutabazi yaboneyeho kandi gusaba abaturage b’Umurenge wa Ngeruka by’umwihariko abaturiye iri soko rya Murama bubakiwe, kuribyaza umusaruro, kuribungabunga no kwakira neza ababagana kugira ngo rizakomeze kubagirira akamaro.
Ati: “Kubyaza umurasuro iri soko ni cyo cya mbere gikenewe, birasaba ko tugumana ubumwe nk’uko twabihisemo nk’abanyarwanda, tutarifashe neza ejo twasanga abantu bariragiyemo ihene, ejo twasangamo imyanda hano, ejo twasanga abantu barisenye, amatara ataka. Isoko ni iryanyu muririnde.”

Isoko ry’imboga n’imbuto rya Murama rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abacuruzi bari hagati 40 na 50, rikaba kandi rizakorerwamo n’abahoze bacururiza hasi ndetse n’abandi bifuza gutangira ubucuruzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye abaturage b’Umurenge wa Ngeruka by’umwihariko abaturiye iri soko rya Murama kuribyaza umusaruro, kuribungabunga no kwakira neza ababagana kugira ngo rizakomeze kubagirira akamaro.

Isoko ry’imboga n’imbuto rya Murama rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abacuruzi bari hagati 40 na 50, ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 3  z’amafaranga y’U Rwanda.