ABATURIYE IKIYAGA CYA CYOHOHA BAGIYE GUFASHWA KUBUNGABUNGA AMAZI N’UBUTAKA BUGIKIKIJE

Ku bufatanye bw’Akarere n’umuryango utari uwa Leta ‘Ripple Effect’ ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha bahatangije umushinga ugamije gufasha abaturage b’imirenge ya Nyarugenge na Ruhuha, kubungabunga ubutaka n’amazi, kurengera ibidukikije no kuzamura imibereho myiza yabo.

Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, uzamara imyaka ibiri, ku ikubitiro ukazafasha abaturage basaga 1000 bo muri iyi Mirenge ikora ku kiyaga cya Cyohoha.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye umufatanyabikorwa Ripple Effect mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'Akarere.

Yagize ati: “Ndashimira Ubuyobozi bwa Ripple Effect nk’abafatanyabikorwa dukorana buri gihe mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere gahunda nyinshi zirimo Gahunda ya Gira Inka, kuvugurura icyororo mu nka, kwigisha abaturage ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongerera umusaruro w’ubwatsi bw’amatungo, ibyo byose bigaragaza uruhare rwabo n’ubufatanye bwiza mu gusubiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”

Meya Mutabazi yagaragaje kandi iby’ingenzi umushinga wo kubungabunga ubutaka n'amazi by'ikiyaga cya Cyohoha uzabaho igisubizo ku mibereho n’iterambere ry’abaturage.

Ati: “Uyu mushinga uzadufasha byinshi birimo; kurandura amakimbirane mu ngo, uzadufasha kuva mu mirire mibi kuko uyu uzadufasha kwiteza imbere tukagira icyo twunguka, tugakora ku ifaranga.”

Umuyobozi Mukuru wa Ripple Effect, Munyankusi Laurent, yavuze ko uyu mushinga ugamije kubungabunga, kurinda no gusazura ubutaka n'umutungo kamere bikikije ikiyaga cya Cyohaha no kwigisha abahinzi uburyo bwo guhinga no korora bisigasira ubutaka n'amazi by'ikiyaga cya Cyohaha.

Ati: ”Uyu munshinga ugamije gufasha abaturage kubungabunga, kurinda no gusazura ubutaka ndetse n’umutungo kamere bikikije ikiyaga cya Cyohoha, mu buryo budaheza buri wese kandi buteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Tuzafasha kandi abaturage guhinga no korora bisigasira ubutaka n’amazi mu bice bikikije ikiyaga cya Cyohoha.”

Muri uyu mushinga abaturage bazafashwa gusibura no gushyiraho imirwanyasuri mu rwego rwo gufata amazi ashobora ubutaka bwabo ndetse n’amazi y’ikiyaga, gushyiraho amatsinda ashinzwe guteza imbere ibidukikije, gutera ibiti ku mirima, kubona imbuto z’imboga n’ibihingwa byihanganira ubushyuhe n’ibindi.

Uyu munsinga mu gihe cy’imyaka ibiri, witezweho kuzafasha abaturage basaga ibihumbi 3 kuzamura imibereho yabo binyuze mu kwigishwa gukora ibikorwa bitandukanye birimo kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko Umushinga wo kubungabunga ubutaka n'amazi by'ikiyaga cya Cyohoha uzaba igisubizo ku mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa Ripple Effect, Munyankusi Laurent, yavuze ko uyu mushinga ugamije kubungabunga, kurinda no gusazura ubutaka n'umutungo kamere bikikije ikiyaga cya Cyohaha.

Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n'Umuryango Ripple Effect usanzwe ukorana n'Akarere ka Bugesera mu bikorwa byo gufasha abaturage kwiteza imbere no kuzamura imibereho myiza yabo.

Uyu mushinga uzafasha abaturage basaga ibihumbi 3  mu Mirenge ya Nyarugenge na Ruhuha, kubungabunga ubutaka n’amazi, kurengera ibidukikije no kuzamura imibereho myiza yabo mu gihe cy'imyaka 2.