ABATURAGE BO MU MIRENGE YA RUHUHA NA NYARUGENGE BIYEMEJE GUSIGASIRA IBIDUKIKIJE
Abaturage bo mu mirenge ya Ruhuha na Nyarugenge mu Karere ka Bugesera barishimira imbabura zirondereza ibicanwa bahawe n’umuryango Ripple Effect, bakavuga ko zizabafasha kugabanya ikoreshwa ry’inkwi no kurengera ibidukikije.
Aba baturage bahawe izi mbabura bavuga ko bagorwaga no kubona inkwi zo gucana, ariko ubu bakaba bishimiye ko baruhuwe umutwaro w’inkwi.
Nyirabakobwa Thérèse, utuye mu Murenge wa Nyarugenge, yagize ati:
“Twajyaga tujya mu ishyamba gushaka inkwi tukamarayo amasaha menshi kandi rimwe na rimwe tukahaburira umutekano. Ubu imbabura twahawe ziradufasha gukoresha inkwi nke, tukabona n’umwanya wo gukora ibindi biduteza imbere.”
Na ho Habimana Jean wo mu Murenge wa Ruhuha we yagize ati:
“Imbabura zatwunganira cyane kuko mbere twakeneraga inkwi nyinshi ku buryo buri kwezi twatakazaga amafaranga menshi. Ubu tubona ko bizadufasha kuzigama ndetse tugafasha no kubungabunga ibidukikije.”
Abaturage bagera ku 135 bo mu Mirenge ya Ruhuha na Nyarugenge nibo bahawe imbabura zirondereza ibicanwa zitezweho gukomeza kubafasha kurushaho kurengera ibidukikije.
Mu 2022 u Rwanda rwinjiye muri gahunda y’ubufatanye mu kwimakaza ubukungu butangiriza ibidukikije izwi nka Partnership for Action on Green Economy.
Ni gahunda yo kwihutisha gahunda y’u Rwanda y’uko mu 2030 ruzaba rufite ubukungu bugereranyije no kuba mu 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize.
Izo ntego kandi zikagerwaho ibidukikije bibungabunzwe aho mu 2030 ruzaba rwaragabanyije hafi 38% by’imyuka yanduye rwogereza mu kirere mu gihe mu 2050 nta na mike ruzaba rwohereza.