Abaturage bazimurwa mu birwa bya Mazane na sharita bamaze kumenyekana
Abaturage bazimurwa mu birwa bya Mazane na sharita bamaze kumenyekana
Inteko y’abaturage batuye mu Tugari twa Mazane na Sharita; ubusanzwe twombi tuzengurutswe n’amazi, yatoranyije imiryango izimurwa ikajya gutura mu kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru. Ku ikubitiro inteko y’abaturage yatoranyije mbere y’abandi abatuye mu manegeka.
Abaturage baturiye ibirwa bya Mazane na Sharita bagira imbogamizi zo kugera aho bivuriza iyo barwaye, kugera aho amashuri yubatse, ndetse no kwegerana n’abandi baturage kugirango bagezweho ibikorwa by’iterambere nk’amazi meza n’amashanyarazi.
Si ukuba batuye gusa mu manegeka, mu buhamya bwe Niyirera Solange Umutarage utuye mu kirwa cya mazane; yemeza ko mu gihe cy’imvura abana batabasha kuvogera amazi kuko aba yabaye menshi bikabaviramo kutajya kwiga mu ishuri riri mu mudugudu wa Rusenyi. Kugirango babashe kugera kwa muganga abaturage birwanaho bakoresheje ubwato bakageza umurwayi hakurya y’ikiyaga cya Rweru. Ukeneye ubuvuzi bwo ku bitaro burenze ubwo babonye ku kigo nderabuzima imodoka y’imbangukiragutabara imutegerereza hakurya ikamugeza ku bitaro by’akarere.
Kitegura kwakira abo baturage, Akarere ka Bugesera kamaze kugeza
aho bazimukira mu kagari ka batima, ibikorwa by’iterambere bizabafasha kubaho. Amazu 64 ateganyirijwe imiryango 104, ibiraro bizororerwamo inka byaruzuye. Imihanda y’imigenderano yarubatswe ahateganyijwe umudugudu azakira abaturage baturiye akagari ka Mazane na sharita, amashuri y’icyitegererezo aho abanyeshuri bazakomereza amasomo n’ibindi bizakenerwa. Hateganyijwe ha 101 kugirango bazabone aho gukorera imirimo y’ubuhinzi.
Abaturage baturiye ikirwa cya mazane na sharita basanzwe bafite ikibazo cy’amazi agenda abasatira Abazimurwa mu cyiciro cya mbere; ni imiryango 104 amazu izatuzwamo abo baturage amaze kuzura. Biteganyijwe ko abaturage bose baturiye ibyo birwa bazimurwa. Ibyo bikazakorwa mu byiciro
Mukantare Jacqueline