ABATURAGE BARIMO GUTERERWA UMUTI WICA IMIBU ITERA MALARIYA

Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, SFH Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuzima (RBC), hatangiye igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu mu rwego rwo kurwanya indwara ya Malariya.

Iki gikorwa kiri gukorerwa mu Mirenge 9 muri 15 igize Akarere ka Bugesera, irimo Nyamata, Ntarama, Mayange, Rweru, Ruhuha, Nyarugenge, Gashora, Mareba na Kamabuye, aho hagaragaye ubwandu bwinshi bwa Malariya mu bihe bishize.

Mu Murenge wa Mareba, Akagari ka Rango, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Yvette Imanishimwe, yasuye abajyanama b’ubuzima bari gushyira mu bikorwa iki gikorwa, ashimira uburyo bari kugikora neza no kwita ku baturage.

Visi Meya Imanishimwe yashimye ubwitange n’ubunyamwuga by’abajyanama b’ubuzima bari gushyira mu bikorwa iki gikorwa, abasaba gukomeza kwita ku baturage mu kubasobanurira akamaro k’umuti uterwa mu nzu.

Yagize ati:“Iki gikorwa kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage bacu, kuko Malariya ikiri mu ndwara zibasira benshi. Dusaba buri muturage kwitabira gutererwa umuti mu nzu no gufata ingamba zo kwirinda, zirimo kuryama mu nzitiramibu no kugira isuku ahantu hatuyemo.”

Abaturage barimo Mukarukundo Julienne utuye mu Kagari ka Rango, Umudugudu wa Karugarama mu Murenge wa Mareba, avuga ko iki gikorwa cyo gutera umuti wica imibu kizabafasha cyane kugabanya indwara ya Malariya.

“Uyu muti udutera akanyamuneza kuko uturinda kurwara Malariya, kandi abajyanama batwibutsa no gukomeza kuryama mu nzitiramibu,”

Uyu muti uterwa mu nzu ufasha kwica imibu itera Malariya, bityo ugafasha mu kurwanya ubwandu bushya. Iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe, bakorera muri iyo mirenge yose.