Abaturage bari muri gereza ya Riririma barasabwa umusanzu w’ubumwe n’ubwiyunge
Guhera kuya 1 ukwakira kugeza 31/2018 ni ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge. Ni mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 jenocide yakorewe abatutsi 1994 ihagaritswe.
Gereza ya Ririrma kuri uyu wa 25 ukwakira 2018 yasuwe n’Umuyobozi w'Akarere Bwana Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, inzego z'umutekano n'abayobozi b'imirenge. Ni gahunda yo kuganira n'infungwa n'abagororwa kuri politiki y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.
Bwana Mutabazi Richard umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ati: ''Abantu 3000 bafungiye muri gereza ya Ririma ntabwo igihugu cyabirengagije; ni amaboko y'igihugu agomba gufasha mu gukuraho inzitizi zabuza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kugerwaho''. Ubwo butumwa, Bwana Mutabazi yabutanze ubwo yasuraga abaturage bari muri gereza ya Ririrma.
Padiri Nsengiyumva Emmanuel uhagarariye amatorero n’amadini mu Karere ka Bugesera yatanze ishusho y’uburyo Abanyarwanda barokotse jenoside yakorewe abatutsi, abakoze ubwicanyi bireze bakemera ibyaha bakanasaba imbabazi n’abarangije ibihano bahawe basubiye mu muryango nyarwanda, bagaragaza icyakorwa kugirango ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugerweho. Ati: ‘’Mu rwego rw’isanamitima abantu bagomba gutinyuka bakabwizanya ukuri kugirango babone kubana amahoro.