ABATURAGE BARAKANGURIRWA GUHINGA UBUTAKA BWOSE BWERA
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buributsa abaturage bose bafite ubutaka bwera kububyaza umusaruro ku gihe, hagamijwe kwihaza mu biribwa no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, Akarere ka Bugesera gasaba ko ubutaka bwose bushobora guhingwa buba bwamaze guhingwa bitarenze tariki ya 15 Nzeri 2025.
Rigira riti: “Akarere ka Bugesera kaributsa abantu bose bafite ubutaka bushobora guhingwa kuba bwose bwamaze guhingwa bitarenze tariki ya 15 Nzeri 2025. Ubutaka buzaba butarahingwa buzatizwa abaturage bashoboye kubuhinga.”
Itangazo rikomeza rivuga ko abaturage bifuza gutizwa ubutaka bashishikarizwa kwegera ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa utugari batuyemo kugira ngo batizwe ubutaka bwo guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga 2026A.
Ibi byibukijwe mu gihe hirya no hino mu Karere ka Bugesera ndetse no mu gihugu muri rusange, abahinzi bari mu mirimo yo kwitegura no gutangira igihembwe cy’ihinga cya 2025–2026 A, gitangira mu kwezi kwa Nzeri.
Ni mu gihe kandi abahinzi basabwa kwegera abafashamyumvire mu buhinzi no kwiyandikisha muri Smart Nkunganire kugira ngo babafashe kubona imbuto nziza z’indobanure ndetse n’ifumbire kandi ku gihe.