Abaturage bahora basiragira mu nzego z’ubuyobozi bafatiwe umwanzuro

Mu rwego rwo kurangiza ibibazo abaturage bageza ku buyobozi bw’Akarere, muri Bugesera hashizweho inteko ikemura ibibazo, ihura buri wa gatatu wa nyuma w’ukwezi igakemura ibibazo abaturage bageza ku buyobozi bw’Akarere. Iyo nteko igizwe na nyobozi y’Akarere ifatanyije n’abakozi b’akarere bafite mu nshingano ibibazo by’abaturage. Ku rwego rw’umurenge iyo nteko yitabirwa n’abayobozi b’imirenge. Mu rwego rwo gufasha gukemura ibibazo biri mu baturage; Kuri uyu wa gatatu taliki ya 27/4/2016, abashinzwe irangamimerere mu mirenge bakemuye ibibazo by’abaturage bo mu mirenge bahagarariye. Bimwe mu bibazo biba bisanzwe bizwi ndetse byarafatiwe n’umwanzuro n’ubuyobozi bw’umurenge hakubura kunyurwa n’inama bahawe. Kwicara ari inteko y’abantu benshi bifasha umuturage kunyurwa ariko hari bamwe mu baturage babona ibibazo bafite bidasubijwe hakurikije ibyifuzo byabo bagategereza ko umuyobozi ahinduka bakongera bakazamura ikibazo. Hari n’abandi bananiranye bahora bazenguruka mu nzego zose igakomeza agahindura ibitekerezo akurikije inama igirwa. Icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge bugira uruhare rwo gusobanura imiterere y’ikibazo byaba ngombwa inteko igafata icyemezo cyo kumushyikiriza inzego zifite ububasha bwo kumuha ibihano. Urugero ni umuturage wo mu murenge wa Mayange witwa Karenzi Leonard waje yifuza ko ikibazo cy’urubanza yatsinze kirangirizwa ku karere, yatunguwe n’uko yasanze inyandiko zirangiza urwo rubanza ziri ku Karere. Ku mpamvu zo kutanyurwa n’inama agirwa yifuzaga ko zitahabwa agaciro kandi yarashyize umukono kuri iyo nyandiko. Inama yagiriwe ntiyamunyuze yigira indi yo gukomeza mu zindi nzego, avuga ko abayobozi bamuhimbiye inyandiko. Mukantare Jacqueline