Abatangira urugerero ntabwo barusoza bose
Basoza itorero , bitegura gutangira urugerero intore zo mu murenge wa Nyamata, ziyemeje ko zigiye gufatanya n’abandi banyarwanda mu mirimo iteza imbere igihugu. Intore zahize kubakira abatishoboye, kwitaho isuku, kwitabira mutuweli, kumvikanisha gahunda za guverinema, kurwanya ruswa n’akarengane, kurwanya ibiyobyabwenge, kubaka uturima tw’igikoni no kwigisha abaturage kudukoresha mu kurwanya imirire mibi, kwigisha gusoma no kwandika, kurwanya malariya n’ibindi.
Mu gikorwa cyo gusoza urugerero, kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/6/2016, intore yo ku Mukondo Muhire Frank uhagarariye intore mu murenge wa Nyamata yavuze ko ibyo bari biyemeje byagezweho ku kigereranyo cya 85%.
Nk’uku Gasarabwe abivuga; impamvu intore zo ku rugerero zitageze ku byo bari biyemeje ni uko batangira ari benshi bagasoza umubare wabitabira uri hasi. Gasarabwe Canisius ushinzwe itorerero mu Karere ka Bugesera akomeza atanga urugero ko intore 1704 bagombaga kwitabira urugerero batabonetse ; hitabiriye 1363 ni bo bashoje urgerero; bihwanye na 80%. Gasarabwe avuga ko amezi 6 urugerero rumara hari byinshi bihindura gahunda iba iteganyijwe. Asobanura impamvu, ni uko hari abahita batangira kujya mu mashuri. Bamwe batabonye impamyaboshobozi bajya gusibira, abandi binjira muri kaminuza. Ati : « mu mirihari n’ababona imirimo ntibakomeze urugerero inyuranye.
Gasarabwe yemeza ko ibikorwa bitandukanye intore zagizemo uruhare ari amahirwe kuri bo. Ubwo bagiye gukora, hagamijwe igihembo bitandukanye nibyo bamazemo igihe bakorera ubwitange yabasabye ko ahobagiye batazagira umurimo basuzugura. Ati : ‘’Amahirwe mwagize yo gukora imirimo itandukanye azatuma imbere horoha’’.
Intumwa yaje gufasha mu gikorwa gusoza itorero; yaturutse ku rwego rw’igihugu Mukarurema Jeanne yashoje avuga Ati : “Nubwo urugerero rushojwe ariko ubutore bwo burakomeza’’. yasabye intore kuba umusemburo w’imbaraga z’igihugu.
Mukantare Jacqueline