ABASENATERI BASUYE ABATURAGE BIMUWE MU KIRWA CYA SHARITA
Itsinda ry’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko basuye abaturage bimuwe mu kirwa cya Sharita n’indi miryango igituye muri iki kirwa itegereje kwimurwa, baganira ku mbogamizi bafite n’ingamba zihari zo kuzikemura.
Iri tsinda ryasuye aba baturage riyobowe na Hon. Senateri Umuhire Adrie, bari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette.
Sen.Hon Umuhire Adrie yavuze ko uru ruzinduko bagiriye mu Karere ka Bugesera rugamije kurebera hamwe ko ubuzima bw’abaturage batuye mu birwa bagira amahirwe angana n’ay’abaturage badatuye mu birwa.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Yimanishimwe Yvette, yagaragarije iri tsinda ingamba zihari zo kwimura aba baturage batuye mu kirwa cya Sharita ndetse n’imbogamizi zihari zituma bataratangira kwimura zirimo; ko hagishakwa ubushobozi kugira ngo iyi miryango yimurwe.
Imiryango isaga 72 ituye mu Kirwa cya Sharita kiri mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera niyo isaba kwimurwa aha kuko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera nta gikorwa remezo na kimwe wabona.
Hashize imyaka isaga 7 ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera butuje neza abaturage bakuwe ku Kirwa cya Mazane na Sharita mu mudugudu w'ikitegererezo wa Rweru hakaba hagishakishwa uko imiryango yasigaye kuri iki kirwa nayo yakimurwa.