ABASENATERI BAGIRANYE IBIGANIRO N’ABAFITE AHO BAHURIYE N’IBIKORWA BYO KWIMAKAZA UBUMWE N’UBUMWE N’UBUDAHERANWA
Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’Uburenganzira bwa Muntu, ryasuye Akarere ka Bugesera mu rwego rwo gusuzuma no kugenzura ibikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere Ubumwe n'Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Iri tsinda ryari rigizwe na Hon. Hadija Ndangiza Murangwa na Hon. Bibiane Gahamanyi, bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, hamwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.
Muri ibi biganiro, Abasenateri bagaragaje ko intego y’uruzinduko ari ukureba aho ibikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigeze mu Karere ka Bugesera, uko abaturage bafashwa kongera kwiyubaka binyuze mu bumwe n’ubwiyunge, ndetse no kurebera hamwe imbogamizi zishobora kubangamira izi gahunda.
Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, yagaragaje ibyagezweho mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.
Yavuze ko Akarere gakomeje gufatanya n’abaturage n’abafatanyabikorwa mu bikorwa birimo ibiganiro n’amahugurwa byubaka ubushobozi bw’abantu ku mateka y’u Rwanda, ndetse no gushyigikira imishinga igamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Hon. Hadija Ndangiza Murangwa yashimye ibikorwa biri gukorwa n’Akarere, ariko anagaragaza ko urugendo rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rusaba imbaraga z’ubufatanye buhoraho, ubunyangamugayo mu mikorere, ndetse no guharanira ko buri wese agira uruhare mu kubaka amahoro arambye.
Hon. Bibiane Gahamanyi we yashimangiye ko Sena izakomeza gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo ubutumwa bw’Ubumwe, Ukuri n’Ubudaheranwa bugere ku baturage bose kandi bugire impinduka zifatika.
Mu karere ka Bugesera habarurwa imidugudu 2 y’ubumwe n’ubudaheranwa yatujwemo imiryango y’abarokotse Jenoside n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Karere ka Bugesera kandi habarurwa amatsinda agamije kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa asaga 30.

