ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BO MU KARERE KA BUGESERA BARASHIMIRA INGABO ZA RPF INKOTANYI ZABAROKOYE

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera barashimira abari ingabo zari iza FPR Inkotanyi uruhare zagize mu kubarokora mu gihe abateguye Jenoside bari bafite umugambi wo kubatsemba bose.

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu barokokeye mu cyahoze ari Komini Gashora ubu igizwe n’imirenge ya Gashora, Rweru, Juru, Rilima na Mayange.

Ntivuguruzwa Assiel ni umwe muri bacye barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu biro bya Komini Gashora, bari bahahungiye, mu buhamya bwe bukomeye agaruka ku nzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo abashe kurokoka.

Ati: "Ubwicanyi bwakorewe hano muri Gashora bwari buyobowe n’uwari Perezida w’urukiko ngirango ahandi hose bwayoborwaga n’inzego z’ibanze. Ino aha muri Gashora kandi, muzakurikire abantu batanga ubuhamya; nitwe twamanuriweho irungo ry’inzuki zaturiye, sinzi niba hari ahandi muzabyumva.”

Ibi kandi abihuriyeho na Munyabarame Faustin, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 14 akaza no kuyirokokera mu murenge wa Gashora mu cyahoze ari Komini Gashora, ashimira abari ingabo za RPA, zabasubije ubuzima.

Yagize ati: Ndashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Yaradufashije, yatwitayeho nyuma ya Jenoside, kandi yaduhaye amashuri. Ndashimira Inkotanyi zageze aha Gashora zitanze ibitambo byinshi zikabasha kurokora abatutsi aha Gashora, Rukumberi na Nyamata.

Nyuma yuko Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, Ntivuguruzwa Assiel avuga ko yongeye guhobera no kumva icyanga cy’ubuzima, ubu nawe akaba agira uruhare runini mu kubaka igihugu, agasaba buri wese kugira uruhare mu Iterambere ry’igihugu.

Ati: [Ubu] Nkora umurimo w’ubuvuzi mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kandi ndubatse. Ibi byose rero byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame, Imana ijye ihora imwongerera imuhe umugisha.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, ashima leta y’ubumwe ikomeje gufasha no komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agasaba abanyarwanda kwimakaza ubumwe ndetse akanashishikariza abakiri bato kurushaho kwiyubakamo ubumwe nk’amahitamo y’Igihugu.

“Urubyiruko rwose muri rusange rukeneye kuba umwe kuko ari n’amahitamo y’igihugu cyacu. Ntampamvu yo gukomeza kuba mu mateka y’ababyeyi ngo baheranwe nayo. Rero turabasaba kumenya ubwenge bubarinda ikibi, bubarinda ubugizi bwa nabi no kwitandukanya kuko nibyo byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Gashora, yagaragaje ko Urwibutso ari igihamya cyivugira mu kuvuguruza abakigoreka amateka, bahembera urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Kwibuka ni umwanya wo gutekereza neza ko tugomba gufata iya mbere mu kurwanya uwari wese utekereza kongera guhungabanya umudendezo w'u Rwanda. Biradusaba rero kubaka urubyiruko rwacu,turwigisha amateka nyayo kuko ni yo ruzashingiraho rusigasira ibyo tugezeho ubu.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora ruruhukiyemo imibiri 5229 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uru rwibutso rwiyongera ku rwa Nyamata, Ruhuha ndetse n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama. Izi nzibutso zose hamwe zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Meya Mutabazi Richard agaragaza ko Kwibuka ari umwanya wo gutekereza neza no gufata iya mbere mu kurwanya uwari wese utekereza kongera guhungabanya umudendezo w'u Rwanda

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, asaba abanyarwanda kwimakaza ubumwe ndetse akanashishikariza abakiri bato kurushaho kwiyubakamo ubumwe nk’amahitamo y’Igihugu.