ABAREZI B’INGO MBONEZAMIKURIRE Y’ABANA BATO BAHAWE AMAHUGURWA KU GITABO ECD BOOK N’IMIKORERE Y’AMARERERO

Mu Murenge wa Kamabuye, mu Karere ka Bugesera, hasorejwe amahugurwa yo kongerera ubumenyi abarezi b’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD) ku bijyanye n’igitabo kibika amakuru y’umwana (ECD Book) ndetse na serivisi zitangirwa mu marerero. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera umwana hamwe na Gasore Serge Foundation (GSF).

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatutu, 29 Ukwakira 2025, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Yvette Imanishimwe, washimye uruhare rw’abarezi mu kwita ku bana bato bitabira amarerero. 

Yagize ati: “Turashimira abarezi b’ingo Mbonezamikurire y’abana bato ku bwitange bagira mu kurera no kwita ku bana. Turashimira kandi Gasore Serge Foundation ku ruhare igira mu gukurikirana imikorere ya ECD mu Karere ka Bugesera.”

Umuyobozi mu Kigo Gasore Serge Foundation, Izerwe Nadine, yashimye imikoranire myiza n’Akarere ka Bugesera mu guteza imbere imikurire myiza y’umwana. Yavuze ko GSF izakomeza kugira uruhare mu kwita no gukurikirana ibikorwa by’ingo Mbonezamikurire y’Abana, hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarezi 1516 bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera. Bahawe ubumenyi ku: serivisi zitangirwa mu ngo Mbonezamikurire y’abana bato, ibipimo ngenderwaho mu mikurire y’umwana, isuku n’isukura, kwirinda imirire mibi mu bana bato

Abarezi banibukijwe ko nta mwana ukwiye kurangwaho imirire mibi, kandi ko amakuru y’umwana akwiye kubikwa neza mu gitabo ECD Book kugira ngo afashe mu gukurikirana imikurire ye.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Yvette Imanishimwe, yashimye uruhare rw’abarezi b'Ingo mbonezamikurire mu kwita ku bana bato bitabira amarerero.

Umuyobozi muri Gasore Serge Foundation, Izerwe Nadine, yashimye imikoranire myiza n’Akarere ka Bugesera mu guteza imbere imikurire myiza y’umwana.