ABARERERA MU NGO MBONEZAMIKURIRE BARAVUGA KO ZABAFASHIJE KUZAMURA IMIKURIRE N’UBURERE BW’ABANA BABO.
Ababyeyi bafite abana baba mu marero bashimiye Leta yashyizeho gahunda yo kwita ku mikurire y’abana bato biyemza kugira ubufatanye mukurushaho kongerera imbaraga zishyirwa mu bikorwa bishyigikira iyi gahunda.
Babigaragaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato cyabereye mu Murenge wa Ngeruka.
Yankurije Triphose ufite umwana urererwa mu rugo mbonezamikurire rwo mu Kagari ka Ngeruka avuga ko gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato yafashije ababyeyi bafite amikoro make kuko bibafasha gukora imirimo yabo n’abana babo bakitabwaho neza.
“Irerero ryamfashije cyane, umwana wanjye namujyanyeyo afite imyaka 3 none ubu afite imyaka 5. Ubu azi ibintu byinshi cyane; iyo avuye kwishuri ansubiriramo ibyo bize, akandirimbira mu cyongereza, ndetse twajya kuryama akanadusengera. Ndashimira leta yacu yazanye gahunda y’amarero kuko rwose twe nk’ababyeyi dufite ubushobozi bucye byaradufashije cyane ubu tujya mu mirimo yacu dutuje.”
Niyonagira Annonciate na we ufite umwana urererwa mu rugo mbonezamikurire ruri mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mareba, avuga ko gahunda y’ingo mbonezamikurire yazamuye urwego rw’uburere bw’abana babo mu mikurire no mu bwonko ku buryo bibafasha kwiga neza.
“Ingo Mbonezamikurire zifasha abana bacu gukanguka mu bwonko ku buryo umwana atangira ishuri agahita amenyera.”
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Yvette Imanishimwe, yavuze ko nk’ubuyobozi buzakomeza gushyigikira gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato no gushishikariza ababyeyi kwita ku bana kuva bagisamwa.
Yagize ati: “Ingo mbonezamikurire y’abana bato ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yongereyemo imbaraga kubera akamaro kanini iyi gahunda ifite mu guhindura imibereho y’abagize Umuryango, by’umwihariko abana. Akarere kazakomeza gushyigikira iyi gahunda ku buryo buri mwana wese ufite imyaka (3-5) azajyanwa mu rugo mbonezamikurire y’abana bato ndetse n’ababyeyi bakazakomeza gushishikarizwa kwita ku bana kuva bagisamwa.”
Visi Meya Imanishimwe yashimiye kandi abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera ku ruhare rwabo mu guteza imbere no kwita ku Ngo Mbonezamikurire y'abana bato. Yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kwita ku bana no kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.
Bimwe mu bikorwa byaranze igikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato harimo kugaragaza impano z'abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zitandukanye, kugaburira abana indyo yuzuye no guhemba abarezi b'ingo mbonezamikurire zo mu rugo (HBECDs) zabaye indashyikirwa zihabwa ibikoresho bizabafasha kwita ku burere bw'abana. “Isibo, igicumbi cy'imikurire myiza y'umwana.”





