ABANYESHURI BASAGA 8000 BATANGIYE IBIZIMANI BYA LETA BISOZA AMASHURI YISUMBUYE

Abanyeshuri basaga 8000 bo mu Karere ka Bugesera batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange ndetse n’umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, birimo n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’amashuri nderabarezi.

Ku Rwego rw’Akarere byatangirijwe mu Kigo cy’Amashuri Nderabarezi cya Nyamata TTC, bitangizwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesra, Mutabazi Richard.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye uburyo ibizamini byateguwe, anasaba abanyeshuri kwitwara neza, gukurikiza amabwiriza no kwirinda ibishobora kubakururira amakosa y’uburiganya. 

Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kugira imitsindire myiza no guhesha ishema Akarere n’Igihugu muri rusange. Uko muzitwara neza muri ibi bizamini bizabongerera amahirwe yo gukomeza amashuri ndetse no kubona andi mahirwe n’umusaruro bishingiye ku bumenyi biva ku manota muzabona. Turabasaba kubishyiraho umutima no kugira imyitwarire myiza.” 

Umunyeshuri witwa Ishimwe Kelvin, wiga mu mwaka wa gatandatu, yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza kandi bizeye gutsinda.

Ati: "Twakoze imyitozo ihagije kandi abarimu bacu batuduhaye ubufasha bukomeye. Twiteguye gukora ibizamini dutekanye kandi twizeye gutsinda."

Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Bugesera, barimo abagera kuri 5378 basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) n’abasoje umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye 1673 (S6), 307 basoje amasomo nderabarezi (TTC) na 961 amashuri y'imyuga (TVET). 

Ibi bizamini byatangiye kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, biteganyijwe kurangira ku wa 18 Nyakanga 2025, biri gukorerwa ku masite 30 ari mu bigo by’amashuri bitandakunye mu Karere ka Bugesera.