ABANYESHURI BASABWE KWIGA NEZA NO KURANGWA N’IKINYABUPFURA MURI UYU MWAKA W’AMASHURI 2025-2026

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yasabye abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri byo mu Karere ka Bugesera kwiga neza bagatsinda.

Yabibasabye kuri uyu wa mbere, tariki ya 09 Nzeri 2025, ubwo yatangirizaga umwaka w’Amashuri 2025-2026 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange A, mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Kagenge.

Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mayange.

Mu butumwa Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette yageneye abanyeshuri ba GS Mayange A, yabasabye kwiga neza bagatsinda. 

Yagize ati: “Mwige neza mutsinde neza, mugire ikinyabupfura mwubahe abarimu banyu, ababyeyi banyu, mukurikize inama zose abayobozi babagira.”

Irere kandi yashimiye abarimu ubwitange bagira mu myigire y'abana, abasaba kurushaho muri uyu mwaka mushya w’amashuri.

 Ati: “Ubwo dutangiye umwaka mushya w'amashuri, ubwitange bwanyu bukomeze bugaragare kuko twabonye ko umusaruro w'abanyeshuri ungana n'ibyo mwarimu aba yabahaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi kwifatanya n’Akarere ka Bugesera mu gutangiza umwaka w’amashuri.

Yavuze kandi ko mu bigo byose biri mu mirenge igize Akarere ka Bugesera byatangiye umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Ingengabihe ya Ministeri y’Uburezi igaragaza ko umwaka w’Amashuri 2025-2026 watangiye kuri uyu wa mbere, tariki ya 08 Nzeri 2025, uzasoza tariki ya 03 Nyakanga 2026.