ABANYESHURI BARI MURI GAHUNDA NZAMURABUSHOBOZI BARASABWA KWIGA NEZA NO KURANGWA N'IKINYABUPFURA
Mu rwego rwo gukurikirana no gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abana bari muri gahunda Nzamurabushobozi kugira ngo bafashwe kwiga neza no gutsinda neza amasomo azabafasha kwimuka mu wundi mwaka, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Imanishimwe Yvette, yasuye Ikigo cy’Amashuri cya GS Nyamata Catholic kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025.
Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri, yasabye abanyeshuri bari muri iyi gahunda kwiga neza no kurangwa n'ikinyabupfura kugira ngo bazatsinde amasomo bateganyirijwe bazabone amanota abafasha kwimuka mu mwaka ukurikiyeho.
Yagize ati: “Turifuza ko buri mwana ubarizwa muri gahunda Nzamurabushobozi abona amahirwe yo kwiga neza, akagira ejo hazaza heza. Turabasaba kandi kurangwa n’ikinyabupfura, isuku no kugura intego.”
Iyi gahunda ya Nzamurabushobozi igamije gufasha abana batishoboye kubona ubufasha bw’ibanze kugira ngo barusheho kwiga neza no kugira imibereho iboneye.