ABANYESHURI 12,294 BO MU KARERE KA BUGESERA BATANGIYE IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASHURI ABANZA

Abanyeshuri bo mu Bigo by’amashuri bitandukanye mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Kabiri batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by'umwaka w'amashuri wa 2025–2026, bikaba biri gukorerwa kuri site 44 zateguwe hirya no hino mu karere.

Ku rwego rw'Akarere byatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette, bitangirizwa ku Rwunge rw'Amashuri rwa GS Kamabare, ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yifurije abanyeshuri gutsinda neza no gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura n'ubunyangamugayo mu gihe cyose bazaba bakora ibizamini.

Yagize ati: "Mugire icyizere cy'ibyo mwize, mukore ibizamini mutuje kandi mwubahirize amabwiriza. Tubifurije gutsinda neza kugira ngo mukomeze mu cyiciro gikurikira cy'amashuri."

Yasabye abanyeshuri gukoresha neza ubumenyi n'ubushobozi bungukiye mu mashuri, bakirinda igitutu n'ubwoba, ahubwo bakizera ko imyiteguro bakoze izabafasha kugera ku ntsinzi.

Imanishimwe Yvette yashimye uruhare rw'abarimu, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ababyeyi bakomeje gufatanya mu gutegura neza abanyeshuri, anashimira inzego zose zagize uruhare mu myiteguro y'ibizamini kugira ngo bitangire kandi bikorwe mu ituze n'umutekano.

Mu Karere ka Bugesera, ibizamini biri gukorerwa kuri site 44, zirimo abanyeshuri 12,294.