Abanyarwanda bakwiye gushima ko bari heza : Mayor Mutabazi

Ibikorwa by’iterambere Akarere ka Bugesera kamaze kugeraho bikomoka ku miyoborere myiza ariho Bwana Mutabazi ahera avuga  ko Abanyarwanda bakwishimira ko bari heza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ashimira Inkotanyi ko urukundo no kwitanga aribyo n'uyu munsi bikibaranga. Ibi yabivuze mu muhango wo kwibukaku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 13 Mata 2023 ku rwibutso rwa Ruhuha.

Bimwe mu iri ibi bikorwa Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yibukije abaturage bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994  bo mu mirenge ya Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Nyarugenge, Shyara na Ruhuha  ni umuhanda wa kaburimbo uturuka mu Karere ka Ngoma ujya  mu Karere ka Nyanza unyuze mu murenge wa Ruhuha no mu yindi mirenge. Ikindi gikorwa cy’amajyambere yabibukije ni ikigo Nderabuzima cya Ngeruka kiri guhindurwa ibitaro

Muri uyu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Mayor Mutabazi Richard yihanganishije ababuze ababo n'abarokotse Jenoside muri rusange byumwihariko abashyinguye mu cyubahiro umubiri w'umubyeyi wabo wishwe muri Jenoside  wabonetse. Uyu mubiri washyinguwe none mu muhango wo gusoza icyunamo mu rwibutso rwa Ruhuha.