Abanyamakuru ba PAX Press baganiriye n’abaturage mu Murenge wa Rweru

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’abanyamakuru Baharanira amahoro (PAX PRESS), cyabereye mu murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 28/7/2016, hagaragayemo imbogamizi zirebana no kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere. Abaturage bagaragaje ko kwandikisha umwana urengeje iminsi 30 avutse basabwa ko byemezwa mu rukiko. Abaturage bo mu Murenge wa Rweru basobanuriye abanyamakuru ko bahawe umunsi 1 wo kuwa 4 wo kwandikisha abana bamaze igihe gito bavutse. Abaturage twasanze baje kwandikisha abana bagasanga hari gahunda yo gusezeranya batashye batandikishije abo bana. Bati :”Akenshi iyo tuje dusanga ushinzwe irangamimerere akenewe mu zindi gahunda cyangwa tugasabwa ibyangombwa akenshi tutiteguye ko bari bubaze’’. Ibyo ni icyangombwa cyo gushyingirwa cyangwa kuba se w’umwana na nyina w’umwana bombi bagomba kugaragara ngo bombi bemere imbere y’amategeko ko umwana ari uwabo iyo nta cyemezo cyo gushyingirwa. Bati: ‘’Ibyo nibyo bituma umuntu asiragira agenda agaruka iminsi 30 igashira atarahabwa serivisi’’. Madamu Murekatete Grace ushinzwe irangamimerere na notariya mu Murenge wa Rweru nawe aremeza ko iyo mbogamizi ihari ariko bitoroshye gukosora kuko akazi ashinzwe kamusaba rimwe kuba ari mu nama zinyuranye, gusimbura umuyobozi w’umurenge iyo bibaye ngombwa, kuzuza ibitabo by’irangamimerere harimo ibirebana no gushyingirwa, ibirebana no kwandika abana bavutse, kwandikuza abitabye Imana n’ibindi byose birebana n’irangamimerere. Murekatete avuga ko mu rwego rwo gutunganya neza iyo mirimo myinshi yatanze gahunda yo kwandika abana ku munsi wa kane wa buri cyumweru. Abo baturage bose bahuriza ku igarama ry’ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda ataborohera kubona iyo batandikishije abana mu gihe giteganyijwe. Ibyo bituma hari abana basigara batandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere. Mukantare Jacqueline