ABANYAMAHANGA BATANDATU BAHAWE UBWENEGIHUGU BW’U RWANDA

Abanyamahanga batandatu bahisemo kuba Abanyarwanda, bahawe ubwenegihugu burimo ubwatanzwe hashingiwe ku ishyingirwa.

Umuhango wo kwakira indahiro zabo wabereye ku Biro by’Akarere ka Bugesera,  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, witabirwa n’Umuyobozi w’Akarere n’Umuyobozi mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka Jean Damascène Rusanganwa

Muri uyu muhango wo kurahirira kuzuza inshingano nk’abenegihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abahawe ubwenegihugu, abasobanurira amahirwe babonye yo kuba Abanyarwanda.

Ati: “Ni amaboko tubonye, kuri twe nk’Akarere ka Bugesera , ni imbaraga ziyongeye. Tubonye ubufasha, tubonye abantu. Nk’uko mubizi, umutungo Igihugu gifite gikomeye ni abantu. Nta yindi mari dufite. Nubwo twagira ibirombe by’amabuye, nubwo twagira ibiyaga turobamo amafi, ariko ntabwo bifite agaciro nk’ak’abantu.”

Meya Mutabzi yongeyeho ati: “Kuba tubonye abandi banyarwanda, ni ubukungu, ni imari, imbaraga, turabakiriye.”

Yabibukije kandi ko amahitamo y’igihugu  ari ukuba umwe, kureba kure no kubazwa inshingano; abashishikariza gufatanya n’abandi.

Ati: “Turi igihugu cyatoranyije kuba umwe. Ni amahitamo y’ibintu bitatu ubumwe, kureba kure, kubazwa inshingano. Kuba umwe, tuba dutekereza ko ubumwe bwacu ariho dukura imbaraga. Buri wese akoze ukwe, ntiduhuze byatugora.”

Itegeko ry’U Rwanda rigena ko uhabwa ubwenegihugu bushingiye ku ishyingirwa agomba kuba amaranye n’uwo bashyingiranwe imyaka itanu kuzamura, aho kandi hanabanza kurebwa imico n’imyifatire bya buri muntu, ubunyangamugayo bwe, gukunda umurimo ndetse n’indangagaciro afite niba zidahabanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.