ABANYAMAHANGA 7 BAHAWE UBWENEGIHUGU BW'U RWANDA
Abanyamahanga barindwi (7) basanzwe batuye mu Karere ka Bugesera bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, basabwa kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko y’Igihugu no kuzuza inshingano zabo nk’abandi Banyarwanda.
Igikorwa cyo kwakira indahiro zabo cyabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Bugesera ku wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, afatanyije n’abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu.
Abahawe ubwenegihugu bashimiye Leta y’u Rwanda yabemereye kuba Abanyarwanda, basezeranya gufatanya n’abandi mu kubaka Igihugu no kubahiriza indangagaciro n’amategeko bigenderwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashimiye aba Banyarwanda bashya bahisemo gutura muri aka Karere, abizeza ko Bugesera ari Akarere gafite amahirwe menshi y’iterambere n’imishinga y’ibikorwaremezo, anibutsa ko umutungo ukomeye w’Igihugu ari abaturage.
Yongeyeho ko amategeko ateganya ko ubwenegihugu bushobora kwamburwa uretse ubw’inkomoko, by’umwihariko mu gihe bwasabwe hifashishijwe inyandiko mpimbano, hagamijwe kugambanira Igihugu, cyangwa mu gihe uwabuhawe yitwara mu buryo bunyuranyije n’indangagaciro n’umuco nyarwanda.





