ABATUYE BUGESERA BITEGUYE KUZITABIRA IRUSHANWA NGARUKAMWAKA RYA 20KM DE BUGESERA
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Bugesera baravuga ko biteguye neza ndetse no kuzitabira irushanwa ngarukamwaka rizwi nka 20KM de Bugesera ryitezweho kurushaho kugaragaza impano z’abakiri bato muri iri rushanwa.
Ni irushanwa ritegurwa ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako barimo Gasore Serge Foundation, WaterAid, Marketing Touch n’abandi; biteganyijwe ko rizaba tariki ya 29 Kamena 2025.
Mvukiyehe usanzwe ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare avuga ko nk’abakorera akazi kabo ka buri munsi mu karere ka Bugesera biteguye neza irushanzwa 20km de Bugesera.
Ati: “Iri rushanwa turaryiteguye cyane nk’abanyabugesera kandi twizeye ko n’ibihembo byose tuzabyegukana kuko Bugesera igare ni umuco wacu.”
Munyemana Jean Bosco we avuga ko bitewe n’uko Leta ikomeza kubagezaho ibikorwaremezo byiza birimo n’imihanda ya kaburimbo biteguye kuzitwara neza bakazegukana irushanwa 20km de Bugesera.
"Ubu dufite imihanda myiza mishya imaze kubakwa, irimo nk’uwa Hotel La Palisse Nyamata, Zigama CSS, hari n’uca ku ivuriro rya Unity [Unity Clinic] ukagera ku cyicaro cya Polisi ishami rya Bugesera ndetse n’iyindi. Iyi yose twizeye ko izadufasha kwitoza neza, bizadufasha kwitwara neza.”
Mungwakuzwe Ephrasie utuye mu Murenge wa Mayange, avuga ko uretse kuba irushanwa 20k de Bugesera rizabafasha gukora siporo ari n’umwanya mwiza abakiri bato bazaba babonye wo kwerekana impano zabo mu mikino itandukanye.
Ati: “Nkatwe abakuze natwe tuzaryitabira tunakore siporo. Iri rushanwa kandi abana bacu bazaryungukiramo byinshi kuko abazaryitabira bizabafasha kwerekana impano zabo, yaba mu gusiganwa ku maguro, gutwara igare ndetse n’izindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko iri rushanwa rikomeje kuzamura urwego mu byiciro bitandukanye birimo uko ritegurwa, abaryitabira, abarireba n’ibihembo bitangwa.
Ati: “Irushanwa rirakura kandi turifuza ko rikomeza gukura kurushaho. Inzira tugenda tuzinoza, imihanda tutakoreshaga ubu tuzayikoresha kuko hafi ya yose muri Nyamata irimo kaburimbo.”
20KM de Bugesera, ni rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya karindwi [7], ryaherukaga kuba mu 2023, ryari ryitabiriwe n’abasaga 1500 mu byiciro bitandukanye.
Uyu mwaka biteganijwe ko rizitabirwa n’abakinnyi barimo abasanzwe mu makipe y’imikino ngororamubiri mu Rwanda mu cyiciro cyo gusiganwa ibilometero 20 ku maguro n’abasiganwa ku magare, abasiganwa bafite ubumuga bakoresheje amagare yabo ndetse n’abasiganwa ku maguro bagamije kwishimisha (Run for Fun).
Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, by’umwihariko mu mujyi wa Nyamata, hakomeje kubakwa ibikorwaremezo birimo imihanda itandukanye, amahoteri, amashuri n’amavuriro.
Irushanwa 20KM de Bugesera ritegurwa ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako barimo Gasore Serge Foundation, WaterAid, Marketing Touch n’abandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko iri rushanwa rikomeje kuzamura urwego mu byiciro bitandukanye birimo uko ritegurwa, abaryitabira, abarireba n’ibihembo bitangwa.
Umuyobozi Mukuru w'Umushinga WaterAid, Mukeshimana Vestine, umwe mu bafatanyabikorwa b'irushanwa 20KM de Bugesera.