ABANYA ESWATINI BASUYE AKARERE KA BUGESERA BAJE KWIGIRA KU MIYOBORERE Y'U RWANDA
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yakiriye itsinda ryo mu Bwami bwa Eswatini riyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi n’Iterambere, Sikhumbuzo Dlamini ryasuye Akarere ka Bugesera mu rwego rwo kwigira ku Rwanda mu miyoborere, igenamigambi n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu biganiro yagiranye n'iri tsinda, Umuyobozi w'Akarere Mutabazi Richard yabagaragarije ishusho rusange y'Akarere. Yabasobanuriye kandi imikorere y'Inama Njyanama y'Akarere, amakoperative ndetse n'imiyoborere mu nzego za Leta muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye iri tsinda riturutse mu Bwami bwa Eswatini kuba bahisemo kuza kwigira ku miyoborere y'U Rwanda , igenamigambi n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi n’Iterambere mu Bwami bwa Eswatini, Sikhumbuzo Dlamini, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere abaturage, ashima uburyo imiyoborere yarwo ishingira mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bikorwa byo kubitaho birimo kubakira abaturage, Gahunda ya Gira Inka, VUP n'ibindi.
Nyuma yo kugirana ibiganiro n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera, iri tsinda ryo mu Bwami bwa Eswatini ryasuye ibikorwa bitandukanye biri mu Murenge wa Rweru birimo; Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru Leta y'U Rwanda yatujemo imiryango irenga 290, ndetse n’aho abawutujwemo bororera inka zabo zisaga 190 bahawe na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame basobanurirwa imibereho y'abatuye muri uyu mudugudu ndetse n'akamaro ubworozi bakora mu kubafasha kwiteza imbere ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana. Banasuye kandi abaturage bakora ibikorwa byo gucukura amaterasi muri gahunda ya VUP, mu Kagari ka Kintambwe.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yakiriye itsinda ryo mu Bwami bwa Eswatini riyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi n’Iterambere, Sikhumbuzo Dlamini ryasuye Akarere ka Bugesera mu rwego rwo kwigira ku Rwanda mu miyoborere.

Abanya Eswatini basuye abaturage bakora ibikorwa byo gucukura amaterasi muri gahunda ya VUP, mu Kagari ka Kintambwe
