ABAKOZI BASHYA BASABWE GUKORERA KU NTEGO ZIGAMIJE ITERAMBERE RY’ABATURAGE.

Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, ari kumwe n’abayobozi b’Amashami mu Karere, yakiriye abakozi b’Akarere bashya baherutse gutsinda ikizamini ku myanya itandukanye mu Karere ka Bugesera, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukorera ku ntego zigamije iterambere ryabaturage.

Mu biganiro aba bakozi bahawe, byibanze ku myitwarire mbonezamurimo n’indangagaciro zikwiye kuranga umukozi wa Leta, bigamije guha serivisi nziza abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabasabye gukorana umurava, ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu gushyira umuturage ku isonga binyuze mu nkingi y’Imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera ndetse no gutanga serivise nziza ku babagana.

Meya Mutabazi Richard, yijeje aba bakozi b’Akarere bashya kuzababa hafi no kuzabashyigikira mu kuzuza neza inshingano zabo batangiye.

Abakozi bashya batangiye inshingano mu Karere ka Bugesera bagera kuri 15, barimo bane (4) bazakorera ku karere, icyenda (9) mu Mirenge, ndetse na babiri (2) bagiye gukorera mu Tugari.