ABAKOZI BASHINZWE UBUTAKA N’IMITURIRE BAHUGUWE KURI POLITIKI IVUGURUYE Y’IMITUNGANYIRIZE Y’IMIJYI NA SISITEMU NSHYA YO KUBAKA
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yahuguye abakozi b’Akarere n’Imirenge bafite aho bahuriye n'imyubakire, kuri Politike y'igihugu ivuguruye y'imitunganyirize y'Imijyi ndetse na sisitemu nshya KUBAKA isabirwaho serivisi z'imyubakire.
Ni amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yitabirwa n’abakozi b’akarere mu ishami ry’ubutaka n’imiturire ndetse n’abashinzwe imyubakire ku Mirenge.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu Turere tugaragiye Umujyi wa Kigali gafite intumbero yo kuba Izingiro ry'Ubumenyi, Ubuhahirane, Siporo n'Ubukerarugendo kakaba kandi Akarere buri wese yisangamo ndetse anifuza guturamo.
Akarere ka Bugesera gakomeje urugendo rwo kubaka ibikorwa remezo birambye birimo Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera, Imihanda igezweho, amashuri y’ikitegererezo, amavuriro n’ibindi.
Mu karere ka Bugesera habarizwa amahoteli atandukanye arimo La Pallisse Hotel Nyamata, La Palisse Hotel Gashora, Palast Rock Hotel, Bugesera Lake Hotel. Hari kubakwa kandi Ikigo cy’Urubyiruko cya Bugesera kigezweho kizaba gifite inyubako nshya kandi zigizwe n’ibibuga by'imikino itandukanye birimo iby’umupira w’amaguru n’iy’intoki. Kizagira kandi serivisi z’ubuvuzi n’ubujyanama ku myororokere, zigenewe urubyiruko ndetse n’ibindi bikorwa remezo bifasha urubyiruko.
Hari kandi umushinga wo kuvugurura Umujyi wa Nyamata na Gare ya Nyamata no gutunganya ubusitani bwo kuruhukiramo ku bantu batembera muri uyu mujyi, haba mu mujyi rwagati ndetse no hafi y’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera.