Abakorerabushake barasabwa kureba icyo icyo bamariye igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi ahugura urubyiruko rw'abakorerabushake rusanzwe ruri mu ngamba zo gukumira ikwirakwiza rya Covid-19 mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, yasobanuye impamvu y'ingamba zitandukanye n'ibyemezo byafashwe mu guhangana n'icyorezo. Mayor Mutabazi ati: “Igihugu cyahisemo guhangana na Covid-19 bigendeye ku kuri, ku nama z'abaganga no gukiza abantu. Akomeza avuga ko igihugu gikoresha urubyiruko rukora mu bwitange, rudategereje ibihembo, mu bukangurambaga hagamijwe kurandura Covid19.

Muri aya mahugurwa Mayor Richard Mutabazi yabibukije ko kuba urubyiruko rw'umukorerabushake ari ukubyumva, bikagufasha kubaha akazi no gutanga umusaruro. Akomeza avuga ko bagomba kureba ibyo bakora icyo bimariye igihugu no kumenyesha ibyo bakora, byoherezwa aho bikenewe bagomba kurangwa n’ukuri mu nshingano bakora no Kugira ubushishozi mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

Ubwo urubyiruko rwari mu mahugurwa ku Ruhuha, bavugaga imbogamizi bahura nazo mu kazi aho bavuze ko abantu bashobora kubagirira nabi mu gihe bababujije kuba mu tubari no mu bindi binyuranyijwe n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid 19.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Richard yabibukije kurangwa n'imyitwarire myiza abagirinama ko mbere yo guhana umuntu ufatiwe mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 babanza bakamwigisha, nawe yigishwe n’umutimanama we.