ABAKORERA MU GAKIRIRO KA BUGESERA BAREBEYE HAMWE IMICUNGIRE MISHYA N'ISHORAMARI LETA IFATANYAMO N'ABIKORERA MU KONGERA ISHORAMARI
Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, abakorera mu gakiriro ka Bugesera bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe imicungire mishya n'ishoramari Leta ifatanyije n'abikorera mu kongera ishoramari mu dukiriro n’intambwe n'ubufasha bikenewe mu kuryongera.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’ Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere, GIZ, ndetse n’Akarere ka Bugesera.
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w’agateganyo w'Ishami ry'iterambere ry'ubucuruzi mu Karere ka Bugesera, Nzungize Gabriel yashimye abayitabiriye asaba buri wese kugira uruhare muri iyi gahunda ya Leta gufatanya n’abikorera guteza imbere ishoramari mu dukiriro.
Yagize ati: “Agakiriro ni ahantu h’ingenzi hafasha abaturage kubona akazi no kwiteza imbere. Tugomba kuducunga neza kandi tukanashoramo imari ku buryo dufasha abaturage kurushaho kugira iterambere no kubona ibikoresho bitandukanye hafi yabo.”
Abitabiriye iyi nama biyemeje gukomeza gukorana n’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo agakiriro ka Bugesera kabyazwe umusaruro ufatika.
Agakiriro ka Bugesera gaherereye mu Murenge wa Nyamata gakorerwamo n’abanyamuryango basaga 300 bakora ibikorwa bitandukanye birimo; ububabaji, ubudozi, ubukanishi n’ibindi.
Abitabiriye bagarutse ku ngorane zihari mu micungire y’amagakiriro ariko banatanga ibisubizo birimo kwimakaza imikoranire hagati y’abakora ubucuruzi n’inzego z’ibanze, gukoresha neza amahugurwa bahabwa, no gushyiraho uburyo burambye bwo gushora imari mu bikorera bato n’abaciriritse.
Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye uruhare rwa buri wese mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage, bunizeza gukomeza kuba hafi y’abakora ubucuruzi hagamijwe iterambere rirambye ry’akarere.