ABAKORA UBUHINZI BW'IMYUMBATI BAGANIRIYE UKO HANOZWA URUHEREREKANE NYONGERAGACIRO RWAYO
Abahinzi b’igihingwa cy’imyumbati mu Karere ka Bugesera baganiriye ku buryo bwo kunoza uruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’imyumbati, hagamijwe iterambere ry’abahinzi b’imyumbati, guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’imyumbati, no kwishakamo ibisubizo bikunze kugariza abahinzi b’imyumbati.
Ni ibiganiro nyunguranabitekerezo byateguwe na Sendika INGABO, byitabirwa n’abahinzi b’imyumbati, Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu buhinzi hagamijwe kurebera hamwe uko hongerwa uruhererekane nyongeragaciro rw’igihingwa cy’imyumbati mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Umwali Angelique, asoza ku mugaragaro ibi biganiro by’iminsi 2, yashimiye umufatanyabikorwa Sendika INGABO ku ruhare igira mu gufasha abahinzi, by’umwihariko abahinga igihingwa cy’imyumbati, asaba abahinzi bayo gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri ibi biganiro.
Visi Meya Umwali avuga kandi ko kunoza uruhererakane nyongeragaciro ku myumbati, bizafasha kongera ubwiza bw’ifu y’imyumbati yabonekaga ndetse bikongera n’ingano y’umusaruro abahanzi bakuragamo bityo bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Abitabiriye ibi biganiro nyunguranabitekerezo biyemeje kugaragaza uruhare rwabo mu kongera uruhererekane nyongeragaciro rw’igihigwa cy’imyumbati mu Karere ka Bugesera.


