MIJEPROF IRAKANGURIRA ABAKIRI BATO KWITWARARIKA KU BISHUKO BIRI MU ICURUZWA RY’ABANTU
Inama y’Igihugu y’Abagore yashishikarije urubyiruko kuba maso mu rwego rwo guhangana no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihohorera rishingiye ku gitsina rikunze kwibasira urubyiruko, isaba ababyeyi gutoza abana babo kugira imyitwarire myiza no kugira amakenga.
Ibi byagarutsweho tariki 07 Ukuboza 2025, ubwo Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Nyirajyambere Belancille yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Agaruka ku ngamba zo gukumira no kurwanya ibi byaha byombi, Umuhuzabikorwa y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Belancille yavuze ko hakenewe ubufatanye mu ngeri zose kugira ngo bikumirwe.
Yagize ati: “Urugamba rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu birasaba umusanzu wa buri wese. Umuto, umukuru; twese dufatanye duhereye iwacu mu miryango.”
Akomeza agira ati: “Ababyeyi barasabwa kumva uruhare rwabo mu gutoza abana babo imyitwarire myiza, imitekerereze, imicungire y’umutungo muke cyangwa mwinshi bafite; babarinda irari ribashora kubaviramo ihohoterwa cyangwa gucuruzwa.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Bugesera, Bayisinga Innocent, muri ubu bukangurambaga yagaragaje ko urubyiruko ari rwo rukunze kwibasirwa mu gukora ibi byaha, ati: “Urubyiruko nibo bantu bibasiwe kurenza abandi bantu bose; kuko urumva abantu babacuruza baba bakeneye abantu bagifite ingufu, abagifite imibiri mizima; ntabwo abantu batangiye kurwara indwara zo mu zabukuru baba bakenewe cyane, aha hakenewe urubyiruko akaba ari nayo mpamvu twahisemo kuza kubibabwirira muri siporo.”
Mu butumwa yatangiye muri siporo rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye abayitabiriye kugira uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina binyuze mu bukangurambaga bukorerwa muri siporo.
Ati: “Dukore siporo nk’ubuzima ariko ibe n’umuyoboro w’ubukangurambaga kugira ngo twese tube mu muryango uzira ihohotera.”
Bimwe mu bikorwa bikunze kugaragara mu icuruzwa ry’abantu, harimo ibikorwa byo kubavanaho ingingo zimwe na zimwe z’umubiri bakazigurisha ku bazitakaje; twavugamo nk’impyiko, umwijima, amaso n’ibindi bice by’umubiri.


