Abajyanama bari gusura abaturage mu rwego rwo kuganira no gusabana
Abajyanama bari gusura abaturage mu rwego rwo kuganira no gusabana
Akarere ka Bugesera kari mu cyumweru cyiswe “icyumweru cy’umujyanama kizasozwa tariki 31 Gicurasi 2023. Mu gihe cy’ukwezi abaturage n’abagize Inama Njyanama guhera ku Karere kugera ku rwego rw’Akagari n’umudugudu bazahura, bamenyane, basabane. bazaganira no kuri gahunda za Leta.
Kuri uyu wa 05 Gicurasi 2022 Mu murenge wa Juru hatangirijwe ukwezi k'umujyanama. Atangiza uku kwezi k'Umujyanama Mutumwinka Imerde Perezida wayo yagarutse ku byifuzo byasabwe mu ngengo y'imari y'umwaka 2022-2023 bimwe byashyizwe mu bikorwa n'impamvu ibindi bitashyizwemo. Avuga ko hazatangwa n'ibizajya 2023-2024. Yaboneyeho kubasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo.
Perezida w'Inama Njyanama yibukije abaturage ko ibikorwa bita bito ; kwisanira inzu birinda ibiza, kugira ubwiherero butunganye, kujyana abana mu ishuri ari bwo buzima. Ati: "Iyo tutabikoze burahangirikira. Tubigire ibyacu nibwo tuzagera ku iterambere twifuza".