BUGSERA: ABAJYANAMA B’AKARERE BATANGIYE GUSURA ABATURAGE MURI GAHUNDA YISWE “ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA”
Abagize Inama njyanama y’akarere ka Bugesera batangiye icyumweru cy’umujyanama mu rwego rwo kwegera abaturage ngo babagezeho ibyifuzo n’ibibazo bizashingirweho mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026.
Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Mayange, mu Kagari ka Gakamba, Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare,gihuzwa n’umuganda usoza ukwezi kwa Gahsyantare 2025, ahasanwe umuhanda ungana na kirometero 4 uhuza Mayange na Gakamba.
Abajyanama kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku rwego rw'Akarere batangiye guhura n'abaturage babatoye mu rwego rwo kuganira kuri gahunda z'iterambere, kumenyekanisha imihigo y'Akarere, kubagezaho ibyakozwe ku byifuzo byari byatanzwe no kungurana ibitekerezo ku byo bifuza ko byazajya mu mihigo n'ingengo y'imari by'umwaka utaha wa 2025-2026.
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’umujyanama, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin yasobanuye ko iki cyumweru cy’umujyanama ari umwanya mwiza wo kugira ngo abajyanama batowe n’abaturage barusheho kubegera no kubatega amatwi kugira ngo bafatanye gukemura bimwe mu bibazo bidindiza umuturage mu mibereho n’iterambere rye.
Ati: “Muri iki cyumweru, niba usabye umuhanda ntibivuze ngo uraboneka ariko nibura tuba tugira ngo tumenye ibibazo abaturage bafite nitujya gukora igenamigambi cyane cyane nk’ibyo bikorwaremezo biba biremereye, tumenye aho dushyira ingufu kuko n’ingengo y’imari iba idahagije.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishingiye ku cyumweru cy’umujyanama, igira iti: ‘Umuturage ku isonga, Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse.”
Munyazikwiye yavuze ko muri iki cyumweru bazarebera hamwe ibindi bibazo abaturage bafite kugira ngo bafatanye n’izindi nzego bityo bibashe gukemuka.
Yagize ati: “Muri iki cyumweru, ni umwanya wo kugira ngo tuganire n’abaturage, tumenye ibibazo bibagoye bafite.”
Muri iki cyumweru, Komisiyo zitandukanye z’Inama Njyanama y’Akarere zizasura imirenge itandukanye kuri site zatoranyijwe.
Icyumweru cy’umujyanama cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu kizasoreza mu Murenge wa Nyamata tariki 22 Gashyantare 2025 hakinwa umupira w’amaguru uzahuza Abanyonzi n’Abamotari ndetse haremerwe n’abaturage batishoboye.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, asobanura ko icyumweru cy'umujyanama ari umwanya mwiza ufasha abajyanama b'Akarere guhura n'abaturage kugira ngo bahuze ibitekerezo mu gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere ryabo.