ABAHINGA UMUCERI MU GISHANGA CYA RURAMBI CYATUNGANIJWE MU BURYO BUGEZWEHO BISHIMIRA KO BYABAHINDURIYE UBUZIMA

baturage bibumbiye muri Koperative CORIMARU ihinga umuceri mu gishanga cya Rurambi gihuza Imirenge ya Mwogo na Juru mu Karere ka Bugesera baravuga ko ubuhinzi bw’umuceri bumaze kubateza imbere biturutse ku musaruro mwiza basarura muri iki gishanga.

Aba bahinzi bavuga ko kuva aho Leta itunganyirije iki gishanga mu buryo bugezweho kugira hahingwe umuceri byatumye barushaho gukunda ubuhinzi bw’umuceri; none ubu bakaba baratangiye kubonamo inyungu ibafasha kwiteza imbere ndetse n’imiryango yabo.

Bamwe mu bahinzi bakorere muri iki gishanga barimo Muhawenimana Mediatrice usanzwe ari umunyamuryango wa koperative ya CORIMARU, avuga ko guhinga umuceri mu gishanga cya Rurambi byafashije umuryango we kwivana mu bukene ndetse ukaba uri mu rugendo rw’iterambere ngo kuko ubuhinzi bw’umuceri bubaha amafaranga atunga urugo no gukora indi mishanga iteza imbere urugo rwe.

Ati: “Ikigega twishyiriyeho nka koperative, twebwe kidufasha mu buryo bwose bwo kwihutisha imirimo yacu; ari mu buryo bw’ubuhinzi nko kuba hari aho wagira intege nke amafaranga agushiranye uhita ugenda ugafata agafishi ukuzuza hanyuma komisiyo ishinzwe ikigega bakaguha amafaranga ya avansi ku musaruro.”

Umuyobozi wa Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rurambi (CORIMARU), Karasira Wenceslas, agaragaza ko buri sezeni basaruramo nibura miliyari y’amafaranga y’U Rwanda kuri Hegitari 5.

Yagize Ati: “Twavuye kuri toni imwe (1) kuri hegitari tugera kuri toni sirenga eshanu (5) z’umuceri wera kuri hegitari mwe buri gihembwe. Bivuze ko kandi dusaruramo miliyari y’amafaranga y’u Rwanda muri buri sizeni.

Karasira Wenceslas agaragaza kandi ko ubu banashyizeho ikigega cy’ingoboka gifasha abanyamuryango bayo kwiteza imbere by’umwihariko mu gihe batarasarura umuceri.

“Ikindi kandi, ubu dufite ikigega cy’ingoboka twishyiriyeho kirimo asaga miliyoni 120Frw dushobora kuguriza umunyamuryango wagize ikibazo cyihutirwa, akazayasubizamo amaze kweza umuceri. Rero turoye aho twavuye n’aho tugeze, turabona turi gutera imbere.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bushimira intambwe abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi bamaze kugeraho, bukabasaba kurushaho kongera umusaruro w’umuceri beza no kwishakamo ibisubizo bibafasha kubungabunga ibikorwa remezo bubakiwe ndetse n’iki gishanga.

Ubuyobozi bw’iyi koperative kandi buvuga ko umuhinzi muto ahinga kuri ari 25, akaba ashobora kwezamo umuceri ufite agaciro k’ibihumbi 750Frw.

Igishanga cya Rurambi gifite hegitari 1000 zihingwaho umuceri n’abahinzi bagera kuri 2,436 bibumbiye muri koperative ya CORIMARU.