ABAGORE BASAGA 300 BASOJE GAHUNDA Y’INYIGISHO ZO GUTINYUKA GUKORA IMISHINGA IBYARA INYUNGU

Abagore basaga 300 basoje gahunda y’inyigisho bahawe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango Resonate zigamije kubafasha gutinyuka no kwiyubakamo ikizere cyo gukora imishinga igamije kubateza imbere, basabwa kubyaza umusaruro izo nyigisho no gukoresha neza amahirwe abegereye.


Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2025, ubwo basozaga gahunda y’inyigisho bahawe mu gihe cy’umwaka umwe muri gahunda y’umushinga Gera Kure Project w’Umuryango utari uwa Leta ugamije kubakira ubushobozi abagore.
Bamwe mu bagore bahawe amahugurwa n’uyu muryango Resonate bavuga ko byabafashije kwiyubakamo ikizere no gutinyuka gukoresha amafaranga y’inguzanyo muri banki.


Nyirabeza Valerie wo mu Murenge wa Kamabuye ni umwe mu bagore bamaze umwaka umwe bahuguwe muri iyi gahunda, avuga ko byamufashije gutinyuka gukoresha amafaranga bigateza imbere umuryango we.
Ati: “Icyo izi nyigisho zamfashije uko byanyubatsemo kwitinyuka nkigirira ikizere mu kuguza amafaranga wo gukora umushinga ubyara inyungu koko naritinyaga nkumva kuguza amafaranga yo kwiteza imbere binteye ubwoba, ariko ubu nishimiye ko nateye intambwe ikomeye ko kwitinyuka no kwiyubakamo ikizere ko nshobora gukora nkatera imbere.”


Mugenzi we Mukaruziga Fortune wo mu Murenge wa Nyarugenge, vuga ko inyigisho za gahunda ya Gera Kure zamufashije kwibumbire mu matsinda na bagenzi be bagafatanya gutekereza gukora ibikorwa bibyara amafaranga binyuze mu kubita no kugurizanya hagati yabo.


Ati: “Amaguhurwa rwahawe na Resonate yadufashije kwishyira hamwe tukora itsinda ryo kwizigama ubu tukaba tumaze gugera kuri miliyoni icyenda (9) twizigamye mu itsinda ryacu ryitwa Terambere Mubyeyi. Twishimira rero ko twajijutse ndetse bakatwubakamo kwigirira ikizere bigatuma tutera imbere.”


Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Resonate, Uwineza Claire avuga ko umushinga Gera Kure bawutangije mu rwego rwo kubakira ubushobozi abagore, cyane cyane abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.


Ati: “Umushinga Gera Kure waje mu rwego rwo gufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu rwego rwo kubarinda gukora ubucuruzi mu buryo butemewe ahubwo bagakorera mu matsinda, ukaba kandi ugamije gufasha abagore kwiyongerera ikizere bagatinyuka gukora imishinga ibyara inyungu kandi bagakorana n’ibigo by’imari.”


Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye Umuryango Resonate wagize uruhare mu kubakira ubushobozi aba bagore mu buryo bwo kubafasha kwigirira ikizere, avuga ko kwigirira ikizere bizabafasha mu mikorere, anasaba buri wese ubufatanya mu guteza imbere abagore.


Ati: “Icyizere uba wateye intambwe ukigirira, nicyo gikomeye cyane, koko kizagufasha gukora. Ntabwo rero kandi wakwikura mu bukene ukitinya, birasaba ngo dutinyuke. Twese dufatanya kugira ngo tuzamure umugore kandi twarabibonye ko bishoboka.”
Mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda 16 afashwa n’umuryango Resonate mu kwiga kwizigama no kugurizanya ndetse no kwigirira ikizere mu gokora imishinga ibateza imbere.


Umuryango Resonate umaze imyaka 12 ukorera mu Rwanda, aho ifasha amatsinda yigajyemo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu turere rwa Ruzizi, Rubavu, Nyagatare na Bugesera.