ABAGIZE URWEGO NGISHWANAMA RW’INARARIBONYE BASOJE URUZINDUKO BAGIRIRAGA MU KARERE HAREBWA IBIKOBWA BY’UBUHINZI BUBYARA UBUKIRE

Abagize itsinda ry'Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwnda, basoje uruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriraga mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi n'abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, basuye ibyanya bitandukanye bikorerwamo ubuhinzi birimo n'igishanga cya Rurambi gihingwamo umuceri kuri hegitari 1000, basabye abahinzi ba koperative y’abahinzi b’umuceri muri iki gishanga kugira icyerekezo kibaganisha ku bukire babikesheshe umwuga bakora.

Kabandana Marc ukuriye iri tsinda yagarutse ku mpamvu y’uru ruzinduko bagiriye mu Karere ka Bugesera ndetse n’icyo bifuza ku bahinzi n’aborozi bo muri aka Karere.

Ati: “Intego y’uruzinduko rwacu ni ugusura abaturage bakora ubuhinzi n’ubworozi, bakadusangiza amakuru y’ibyo bamaze kugeraho hagamijwe kugira icyerekezo cyo kugera ku buhinzi buteye imbere, ibibazo bikiri muri uyu mwuga bituma abawukora batagera ku bukire ndetse no kurebera hamwe ingamba zo kubikemura.”

Muhawenimana Mediatrice usanzwe ari umunyamuryango wa koperative ya CORIMARU, avuga ko umuryango we wavuye mu bukene ndetse ukaba uri mu rugendo rw’iterambere ngo kuko ubuhinzi bw’umuceri bubaha amafaranga atunga urugo no gukora indi mishanga iteza imbere urugo rwe.

Ati: “Ikigega twishyiriyeko nka koperative, twebwe kidufasha mu buryo bwose bwo kwihutisha imirimo yacu; ari mu buryo bw’ubuhinzi nko kuba hari aho wagira intege nke amafaranga agushiranye, uhita ugenda ugafata agafishi ukuzuza hanyuma komisiyo ishinzwe ikigega bakaguha amafaranga ya avansi ku musaruro.”

Karasira Wenceslas uyobora koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rurambi (CORIMARU) yagaragaje ko iyi koperative imaze gutera imbere ngo kubera ko imaze guteza imbere abanyamuryango bayo biturutse ku musaruro mwiza w’umuceri beza muri iki gishanga.

Ati: “Twavuye kuri kuri toni imwe (1) kuri hegitari tugera kuri toni sirenga eshanu (5) z’umuceri wera kuri hegitari mwe buri gihembwe. Bivuze ko kandi dusaruramo miliyari y’amafaranga y’u Rwanda muri buri sizeni. Ikindi kandi, ubu dufite ikigega cy’ingoboka twishyiriyeho kirimo asaga miliyoni 120 dushobora kuguriza umunyamuryango wagize ikibazo cyihutirwa, akazayasubizamo amaze kweza umuceri. Rero, uroye aho twavuye n’aho tugeze, turabona turi gutera imbere.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yashimiye iri tsinda ku nama n’ibiganiro bagiranye n’abahinzi n’aborozi mu Mirenge itandukanye ndetse n’Ubuyobozi, bigamije kuzamura urwego rw’ubukungu mu buhinzi n’ubworozi ku baturage b’Akarere ka Bugesera.

Igishanga cya Rurambi gihuriweho n'imirenge ya Juru na Mwogo gifite hegitari 1000 zihingwaho umuceri n’abahinzi bagera kuri 2436 bibumbiye muri koperative ya CORIMARU. Ubuyobozi bw’iyi koperative kandi buvuga ko umuhinzi muto ahinga kuri ari 25, akaba ashobora kwezamo umuceri ufite agaciro k’ibihumbi 750 frw.