ABAGIZE UMURYANGO ABATAZIMA BA MURAMA BIBUTSE IMIRYANGO 75 YAZIMYE YARI ITUYE ICYARI SEGITERI MURAMA
Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, Ibuka n’abatazima ba Murama, ku musozi wa Murama mu Murenge wa Nyamata, abereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe kuri uyu musozi harimo imiryango isaga 76 yazimye.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abagize Inteko Nshingamategeko, ubuyobozi bw'Akarere, Ibuka, Inzego z'Umutekano, abafite abiciwe kuri uyu musozi, abaturage ba Nyamata n'inshuti, kuri iki cyumweru tariki ya 04 Gicurasi 2025.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi i Murama byabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyamata.
Habiyaremye Andre uhagarariye umuryango Abatazima ba Murama, avuga ko muri iyi myaka 31 ishize Jenoside ihagaritswe, abarokokeye Murama bahisemo gutegura igikorwa cyo kwibuka imiryango yahiciwe ndetse no kubabarira imiryango yabiciye mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
”Ubu buzima bw’abatazima bumeze neza, barimo kugenda bakira ibikomere batewe na Jenoside barimo baragenda babona ababo. Ikindi kiyongeraho Leta yacu iri kugenda ibafasha muri gahunda y’ubumwe n’ubudaharanwa, abana babo barize abandi biteje imbere kandi ari nako batanga imbabazi kubatwiciye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Umuryango Abatazima ba Murama bazirikana gutegura igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka Abatutsi biciwe kuri uyu musozi wa Murama.
Yagize ati:"Kwibuka byongera kutubera umwanya duhuriyeho wo kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabunamira, bagasubizwa icyubahiro bambuwe."
Ingabire Grace, watanze ubuhamya yagarutse ku itotezwa n'iyicarubozo abatutsi bari batuye ku musozi wa Murama, bakorewe kuva mu mwaka wa 1990 kugeza Jenoside ibaye. Yashimiye ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikarokora abicwaga, kuri ubu Igihugu kikaba giha amahirwe buri wese.
Mu butumwa bwa Perezida wa Ibuka mu Karere, Bankundiye Chantal, yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hon. Senateri Umuhire Adrie wifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Bugesera, Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganishije abarokokeye n'abafite ababo biciwe ku musozi wa Murama. Yasabye abaturage kunga ubumwe no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
M”Turashima akarere ka Bugesera aho kageze kiyubaka, kari akarere gacirwamo abantu, kugira ngo bahagirire imibereho mibi,ubu kabaye akarere keza buri wese yifuza guturamo. Ntabwo tuzemera uwari we wese uzongera kutubibamo amacakubiri mu gihugu cyacu.”
Muri iki gice cyahoze ari segiteri Murama, ubu kiri mu kagari ka Murama, umurenge wa Nyamata, habururwa imiryango isaga 75 yazimye burundu ibarirwamo abantu basaga 400 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.



