ABAGIZE IHURIRO AGPF NA FFRP BASUYE INTWAZA MU RUGO RW'IMPINGANZIMA RWA BUGESERA MU RWEGO RWO KUBAFATA MU MUGONGO

Abagize Inteko Inshinga Amategeko bari mu Ihuriro AGPF na FFRP, basuye Intwaza mu rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Imanishimwe Yvette yashimiye Abasenateri n'Abadepite baje gusura Intwaza, ashimira kandi abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu kwita ku mibereho y'ababyeyi b'Intwaza baba mu rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera.

Mu ijambo yajeje ku babyeyi b'Intwaza bo mu rugo rw'Impinganzima, Perezida w'Umutwe w'Abagepite Hon. Kazarwa Gertrude yavuze ko iki gikorwa gitegurwa buri mwaka kigamije kubagaragariza urukundo, kubasura no kuganira “Babyeyi dufite inshingano zo kubasura, by'umwihariko muri ki gihe cy'iminsi 100, igihugu cyashyizeho kugira ngo Abanyarwanda bose bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w'Umutwe w'Abagepite Hon. Kazarwa Gertrude, yakomeje agira ati: “Mwanyuze muri byinshi, ibyo mwabonye byabasigiye ibikomere ku mutima ndetse no ku mubiri kuri bamwe, kuba ibyo byose mwarabirenze mu gahitamo gukomeza urugendo rwo kubaho, kuba mufite urukundo nk'uru mwatugaragarije bikomeza kutubera urugero n'ikimenyetso cy'ubudaheranwa no kwihangana mufite.”

Hon. Kazarwa yashimiye aba babyeyi bagize ubutwari bwo kwiyubakamo ikizere cyo kubaho. Yashimiye kandi Madamu wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame watangije igikorwa cyo kubasubiza agaciro no kubahumuriza.

Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera rutuwemo n’ababyeyi b’Intwaza bagera kuri 70, barimo abakecuru 64 n’abasaza batandatu (6).