ABAGIRA URUHARE MU KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA BAHEMBWE AMAGARE
Mu gutangiza ubukangurambaga bw’minsi 16 yo kurwanya no gukumira abaturage bagira uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bahawe igihembo cy’igare, bizeza ubuyobozi kurushaho gukorana umurava mu bikorwa byo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu miryango.
Igikorwa cyo guhemba aba babyeyi cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, ubwo mu Murenge wa Nyarugenge ku rwego rw’Akarere hatangirizwaga ubu bukangurambaga.
Mukansonera Consolee wahawe igare, yashimiye Ubuyobozi bwamuhaye igare, yizeza ko agiye kurushaho gukora ubukangurambaga.
Ati: “Nashimiye ko dufite Igihugu cyiza kidutekerezaho. Twebwe dushinzwe kurwanya ihohotera, twakira abakorewe ihohoterwa cyane cyane abana, tukabakurikirana kugeza bahawe ubutabera n’ubuvuzi ndetse yagaruka mu muryango tugakomeza kumuba hafi. Ni akazi dukora tugakunze.”
Akomeza agira ati: “Iri gare rero naryakiranye ibyishimo rizahirira inka, rivome amazi ndetse rinamfashe mu tuntu, umwana ajye ampeka anjyane ku isoko anangarure, ndetse kandi abana bashobora no kurijyana ku ishuri rikabafasha mu rugendo.”
Mugenzi we Mukawera Speciose wo mu mudugudu wa Rugasa mu Kagari ka Ngenda, na we wahawe igare yagize ati: “Njyewe nkorera mu Mudugudu wacu nkakurikirana ibikorwa by’abana bahohoterwa nkatanga amakuru byihuse abayobozi bakamfasha. Rero nishimiye igihembo cy’igare mpawe, rikaba binteye umwete wo kurushaho kwita ku bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa ndetse nkanabukora mu Kagari kose kuko mfite n’igare rizajya rinjyanayo.”
Depite Uwamariya Venerande wari wifatanyije n’abaturage ba Nyarugenge muri iki gikorwa, yashimiye aba baturage bahawe amagare, abasaba gukomeza ubukangurambaga bukagera kure.
Ati: “Turabasaba kurushaho ubufatanye turwanye ihohoterwa rikigaragara mu muryango, ingaruka zaryo no gufatira hamwe ingamba zo kurikumira no kurirwanya hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Mu Karere ka Bugesera, igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyaranzwe no gushimira abaturage by’indashyikirwa mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; bamwe bahawe amagare abandi bahabwa amatungo magufi muri buri Murenge.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni igikorwa icyo aricyo cyose gikorerwa umuntu ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina, kumwima uburenganzira ku mutungo kubera ko ari uw’igitsina gore cyangwa igitsina gabo; icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kikamugiraho ingaruka mbi. Iri hohotera rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.



