ABAGEZE MU ZABUKURU BARASHIMA URUHARE LETA IGIRA MU KUBITAHO

Abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko bishimira uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje kubitaho, binyuze mu bikorwa bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza no kwiyumva nk’abagize agaciro mu muryango nyarwanda.

Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere, abageze mu zabukuru bagaragaje ko gahunda zashyizweho na Leta zirimo ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Santé), gahunda yo gufashwa kubona ibiribwa, ubufasha bw’ingoboka ku batishoboye ndetse n’ubuvuzi bwihariye bujyanye n’imyaka bagezemo bibafasha kubaho batekanye.

Nsengimana Anathole, umwe mu bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Musenyi yagizeati: “Ubu ntabwo twiyumva twibagiranye. Leta yaduhaye agaciro, idufasha mu buzima bwa buri munsi kandi tukabona n’ubuvuzi bwihariye. Turashimira cyane uburyo batwitaho.”

Mukanyubahiro Marie w’imyaka 95 wo mu Murenge wa Musenyi, yavuze ko yishimiye uyu munsi wahariwe abageze mu zabukuru, ashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabazirikanye. ati: “Twishimiye ko igihugu cyacu kituzirikana kikatwitaho mu masaziro yacu akaba meza cyane. Umukuru w’Igihugu turamushimira byihariye kuko akunda abageze mu zabukuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko abantu bakwiye kumva ko umuntu ugeze mu zabukuru aba afite intege nke ariko aba afite ubumenyi bukenewe n’abakiri bato.

Ati: “Iyo umuntu ageze mu zabukuru, intege ziba ari nkeya ariko ubumenyi n’inararibonye biba ari byinshi, aba yaranyuze mu byo tunyuramo uyu munsi: ari imyaka, ari ibyiciro, imirimo, ahantu, ku buryo nubwo aba atagifite imbaraga zo kujya kubikora muri iyo mirimo ariko aba afite ubumenyi buhagije bwafasha twebwe abakiri batoya.”

Meya Mutabazi yongeye kandi kwibutsa abaturage ko u Rwanda rwahaye agaciro abageze mu zabukuru, akaba ari nayo mpamvu Igihugu kigena uyu munsi tariki 07 Ukwakira mu rwego rwo gufatanya kwizihiza no gutegurira abakiri bato ahazaza heza.

Ati: “Kwizihiza uyu munsi rero ni umwanya wo gushyishikariza abakuru gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu hashingirwa ku bitekerezo byabo byiza mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru mu Karere ka Bugesera waranzwe b’ibikorwa byo kuremera abageze mu zabukuru batishoboye, bamwe bahawe ibiribwa n’amatungo magufi ndetse n’abandi borozwa inka mu rwego rwo gukomeza kubafasha gukomeza kugira imibereho myiza.

Akarere ka Bugesera kakomeje gushyira imbere gahunda zituma abageze mu zabukuru bagira uruhare mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu, harimo no kubashyira mu mashyirahamwe abafasha guhurira hamwe bakaganira, bakidagadura ndetse bakanasangira ubunararibonye bwabo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibirarushamibare, mu ibarura rya 2022 rigaragaza ko mu Karere ka Bugesera habarurwa abageze mu zabukuru basaga 8600.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, 

Mu Murenge wa Musenyi, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Abageze mu zabukuru, Imiryango 2 y'abageze mu zabukuru yagabiwe inka