Abagabo bahagurukiye umugoroba w’ababyeyi
Umugoroba w’ababyeyi wo mu mudugudu wa Kabeza Akagari ka Musovu mu Murenge wa Juru wahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi Magana 2.
Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe taliki ya 15/10/2016, ubwo hamurikwaga ibikorwa by’abagore bahize ibindi, umugoroba w’ababyeyi wo mu mudugudu wa Kabeza ni wo watoranyijwe, uhabwa igihembo.
Icyandegweho ni uko n’abagabo bagize uruhare mu mugoroba w’ababyeyi. Umugoroba w’ababyeyi ntabwo wihariwe n’abagore. Ikindi cyagendeweho ni ibikorwa by’ubuhinzi bukorwa n’uwo mugoroba w’ababyeyi , aho ibikorwa bireba umudugudu wose . Nk’uko uhagarariye umugoroba w’ababyeyi Imanizabayo Jean Marie Vianney abivuga, umudugudu ugizwe n’abantu bakuru 386 bakagombye kwitabira umugoroba w’ababyeyi. Ubu abamaze kwitabira ubwo buhinzi ni abagabo 22 n’abagore 47.
Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro hamuritswe imboga zinyuranye ndetse n’ibiti by’imbuto. Imanizabayo ati : ‘’Izo mboga zifasha abagize umugoroba w’ababyeyi kurwanya imirire mibi. Ibiti by’imbuto zatuburiwe muri uwo murima zahawe buri munyamuryango kugirango nawe ajye kuzitera mu rugo iwe’’.
Asobanura uburyo ubuhinzi bubahuza Imanizabayo agira ati :’’ Dufite hegitare 1 ku nkuka y’igishanga cya Rurambi Umurenge wadutije kugirango hakorerwemo ubuhinzi bunyuranye. Kuwa 3 wa buri cyumweru turahura tugahinga. Naho buri wa wa 4 wa nyuma w’ukwezi tukitabira umugoroba w’ababyeyi’’.
Nk’uko abafashe iyambere mu kwitabira uwo mugoroba w’ababyeyi babivuga; uwemererwa kuba muri uwo muryango nta makimbirane azwi aba mu muryango we cyangwa indi mpamvu izwi imutera kutabana neza n’abaturanyi. Andi mabwiriza abagenga ni ukuba yishyurira ku gihe ubwisungane mu kwivuza.
Usibye ibikorwa by’ubuhinzi abo baturage bakora biciyemo amatsinda akangurira abaturage guhunda zindi za Leta. Nk’uko byemejwe n’abitabiriye ibyo bikorwa bo muri uwo mudugudu wa Kabeza; binyuze mu bujyanama bunyuranye imiryango 7 yabanaga nabi yariyunze, abana 15 bari barataye ishuri basubiye mu ishuri.
Ashimira umugoroba w’ababyeyi w’umudugudu wa Kabeza, Intumwa ya Rubanda Mukarugwiza Annociata ari kumwe na Bwana Nsanzumuhire Emmanuel umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashimiye uwo mugoroba w’ababyeyi. Bahawe igihembo cy’ishimwe cy’amafaranga ibihumbi magana 2.
Kuri uwo munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe ku rwego rw’Akarere mu murenge wa Juru abaturage bituye abandi inka 4.
Mukantare Jacqueline