ABAFITE UBUREZI MU NSHINGANO BIYEMEJE KURUSHAHO GUTEZA IMBERE UBUREZI
Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi mu Karere ka Bugesera biyemeje gukosora ibitagenda no kubahiriza amabwiriza agenga uburezi kugira ngo burusheho gutera imbere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, abayobozi b’Ibigo by’Amashuri ya Leta n’afashwa na Leta mu Karere ka Bugesera, n’abakozi b’Akarere n’Imirenge bashinzwe uburezi bahuriye mu nama y’uburezi igamije kurebera hamwe iterambere ry’uburezi muri Bugesera, iyoborwa n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Abitabiriye iyi nama, barebeye hamwe ishusho rusange y'uburezi mu karere ka Bugesera hibandwa ku gihembwe cya 3, isuku mu mashuri, imyiteguro y'Ibizamini bya Leta, imyitwarire y'abarezi n'abanyeshuri, imikino n'imyidagaduro, gutwara abanyeshuri mu modoka nzima kandi batarengeje umubare, n’ibindi biteza imbere uburezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abayobozi b’ibigo gutanga uburere bwizi n’uburezi bufite ireme kandi bakazamura n’imitsindire y’abanyeshuri.
Meya Mutabazi yabasabye kandi kunoza isuku mu bigo bayoboye ndetse no gutoza abana kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’imyitwarire iboneye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwita ku bwitabire bw'abanyeshuri n'abarezi cyane cyane abakunda gusiba. Ibi bikaba bizatuma abayobozi bakumira hakiri kare impamvu izo ari zose zatuma umunyeshuri ata ishuri bityo akomeze amahirwe ye yo gukomeza ishuri akazigirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.
Mu karere ka Bugesera habarirwa ibigo by’amashuri bigera kuri 183, birimo 162 by’amashuri abanza na 21 by’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.