Abafite ubumuga twe kwiheza twubakire ku mirongo Leta yashyizeho twibesheho
Kuwa 3 ukuboza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abafite ubumuga wabereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera Imanishimwe Yvette umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza yasobanuye ko abafite ubumuga bazirikanwe mu ngengo y’imari ya 2018-2019. Amashyirahamwe y’abafite ubumuga yateganyirijwe 2,500,000 Frw.
Imikino inyuranye y’abafite ubumuga nayo yagenewe ingengo y’imari ingana na 10.000.000 Frw agenewe gufasha abafite ubumuga muri rusange, azakoreshwa muri siporo y’abamugaye.
Twizeyimana Alphonse umunyamabanga w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Ntara y’Iburasirazuba yemeza ko hagendewe ku miterere y’ubumuga hari inzitizi kuri bamwe. Twizeyimana asaba ko abandi mu mbaraga bafite abamugaye bafatanye n’abandi. Ati : ‘’Leta yashyizeho uburyo bwinshi bufasha abanyarwanda kwiteza imbere. Abafite ubumuga natwe twe kwiheza twubakire kuri iyo mirongo myiza twibesheho’’.
Imanishimwe Umuyobozi w’Akarere wungirije akomeza abagira inama y’uburyo abafite ubumuga batagomba kwiheza. Ati : ‘’Ibarura ryakozwe muri Kamena 2018 ryagaragaje ko 48% y’abafite ubumuga batageze mu ishuri’’. Imanishimwe abagira inama ko bagomba kwifatanya n’abandi, bakinjira muri koperative bagafatanya n’abandi kwiteza imbere bikabafasha kwibeshaho.
Ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera Imanishimwe Yvette umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza yasobanuye ko abafite ubumuga bazirikanwe mu ngengo y’imari ya 2018-2019. Amashyirahamwe y’abafite ubumuga yateganyirijwe 2,500,000 Frw.