Abafite ubumuga bazanye ibehembo binyuranye mu karere ka Bugesera

Mu mikino ya athetisime yabareye i Kigali 2014, ikipe y’abakobwa bafite ubumuga bazanye igikombe, Murwanashyaka Emmanuel ifite ubumuga bwo kutabona ari ku mwanya wa kabiri mu mukino wa golball. Abandi bari ku rwego rw’igihugu mu mikino ni abakobwa bamugaye bakina volleyball. Ibyo babikora mu kwitanga kubera ko nta bibuga byabugenewe cyangwa uburyo buhambaye abamugaye bo mu karere ka Bugesera bafite. Munyeshyaka Aimable visi perezida w’abafite ubumuga na Ndamyumugabe Emmanuel umutoza mu mikino y’abafite ubumuga bavugako; abamugaye bagifite imbogamizi zo kutagera aho abandi bari n’izo kwitabira gahunda za Leta nk’abandi banyarwanda. Ibyo babitangarije abanyamakuru. Hari mu birori byo kwihizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabereye mu Karere ka Bugesera kuri iki cyumweru taliki 3/5/2016. Umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Madamu Mukabaramba Alvera. Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yabitangaje. Abamugaye bagenerwa mu ngengo y’imari miliyoni enye n’ibihumbi Magana atanu ku ngengo y’imari ikoreshwa mu bikorwa binyuranye bakagena na miliyoni ebyeri n’ibihumbi magana 5 bigenewe imikino. Binyuze mu mushinga BDE utera inkunga ibyiciro byihariye, abamugaye bagenerwa miliyoni ebyeri kugirango bitezimbere. Nk’uko Visi perezida Munyeshyaka Aimable abivuga ubwo bushobozi bahabwa ntibubemerera kugera kuri buri muntu umugaye cyangwa ngo bamufashe kwitezimbere mu mibereho ye. Madamu Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibiereho Myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nawe yabikomojeho ubwo yatangariza abanyamakuru ko abamugaye bari mu cyiciro cya 1 kugeza ku cya 5 babaruwe ari 168000 ariko ko bazi ko hakiri ababyeyi bagihisha abana bafite ubumuga ntibajye ahagaragara. Ndamyumugabe Emmanuel umutoza mu mikino y’abamugaye we avuga ko uburyo bwo kugeza abakinnyi ku kibuga bikibagora ndetse nta n’ibibuga byabugenewe bafite kuberako bakinira ku kibuga kiriho sima kandi imikino yabo isaba kwicara nk’uko Ndamyumugabe akomeza abivuga. Nk’igisubizo Abayobozi bitabiriye ibyo birori bemereye abafite ubumuga inkunga zinyuranye. Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere yemereye abamugaye ubufasha bw’ubuvuzi. Madamu Mukabaramba yatanze inkunga ya miliyoni 1 mu rwego rwo kuzamura imikino. Asoza, Madamu Mukabaramba asaba abamugaye kwegera abandi bagafatanya kwitezimbere, bakoresha amahirwe Leta itanga ari ayagenerwa abandi banyarwanda cyangwa binyuze mu nkunga yihariye ibagenerwa. Mukantare Jacqueline