ABAFITE AHO BAHURIYE N’UBUHINZI MU KARERE KA BUGESERA BAHURIYE MU NAMA ITEGURA IGIHEMBWE CY’IHINGA 2026A

Uyu munsi, ku bufatanye na One Acre Fund Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Bugesera no mu Mirenge ikagize n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi, bahuriye mu nama irebera hamwe uko umusaruro wavuye mu buhinzi mu mwaka wa 2025 wagenze no gutegura igihembwe cy'ihinga cya 2026A.

Ni inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushunzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique.

Abitabiriye Iyi nama bagarutse ku ruhare rw’ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi no gushishikariza abahinzi gukoresha imbuto z’indobanure no gukurikiza inama z’abajyanama b’ubuhinzi. 

Hanaganiriwe kandi ku buryo bwo kunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’ubuhinzi no gukemura ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’inyongeramusaruro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere mu buhinzi ku ruhare bagira mu gufasha abaturage gukora ubuhinzi mu buryo buteye imbere.

Visi Meya Umwali yasabye kandi abafatanyabikorwa n’abayobozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge gukangurira abaturage kwirinda kwaya imyaka bijeje mu mwaka ushize ndetse no kubasaba gutangira kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2026A 

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya One Acre Fund Rwanda-TUBURA mu Karere ka Bugesera, Diogene Gakuba, yashimiye ubufatanye buriho n’ubuyobozi bw’akarere, anasaba ko habaho ubufatanye burambye bugamije kuzamura umusaruro w’abahinzi no kugabanya ubukene mu miryango.

Iyi nama yasojwe hafatwa ingamba zo gukomeza guhugura abahinzi no gukurikirana imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2026A.