ABAFATANYABIKORWA BA BUGESERA BAVUGA KO IBIKORWA BYA 2026-2027 BIZIBANDA KUKUZAMURA IMIBEREHO Y’ABATURAGE

Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera (JADF), Murenzi Emmanuel, yavuze ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 uzarangwa n’ibikorwa bigamije kuzamura imibereho n’ubukungu by’abaturage, abasaba kugira uruhare no gukurikirana ibibakorerwa.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera ryabereye kuri Sitade y’aka karere.

Murenzi yavuze ko iri murikabikorwa ritagamije kwerekana ibikorwa by’abafatanyabikorwa gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo gufasha abaturage gusobanukirwa serivisi bahabwa no kumenya uruhare rwabo mu bikorwa bibakorerwa.

Yagaragaje kandi ko abaturage bakwiye kurushaho gukurikirana ibikorwa bibateganyirijwe kugira ngo bibagire akamaro kandi bagire uruhare mu iterambere ryabo.

Yagizze ati: “Akazi karacyakomeje, hari byinshi dufite mu igenamigambi ryacu turimo dukora biganisha mu gusoza umwaka w’ingengo y’imari. Rero nk’abafatanyabikorwa ni akazi gasanzwe ariko noneho numva y’uko umuturage wese muri uyu mwaka tugiye gutangira azarushaho kumva uruhare rwe ndetse no kugira ngo akurikirane ibimukorerwa.”

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bavuze ko ryabafashije kwegera abaturage no kubasobanurira ibikorwa bakora. Uwase Christine ukorera umuryango “Under His Umbrella” yavuze ko ryabahaye amahirwe yo gusobanurira abaturage ibikorwa byabo birimo gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubona uburezi n’ubundi bufasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere, ashimangira ko ibikorwa byose bigomba gushyira umuturage ku isonga.

Ati: “Ibyo dukora byose tubikorera abaturage dushinzwe. Kandi ni amahitamo Igihugu cyakoze, harimo no kubazwa inshingano. Niyo mpamvu twese tugerageza kwerekana ibyo dukora cyangwa ibyo dushinzwe mu buryo buha umuturage ijambo, akaba yasobanuza cyangwa yabaza. Gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta, n’imbaraga z’abafatanyabikorwa bandi bari mu karere, guhera mu kwakira ibitekerezo by’abaturage, mu gukorera hamwe igenamigambi no kubishyira mu bikorwa dufatanyije; ni imikoranire dushima.”

Akarere ka Bugesera katangaje ko iri murikabikorwa ryafashije abaturage gusobanukirwa amahirwe y’ubucuruzi n’uburyo bashobora kubona inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari bikorera muri aka karere, mu gihe gafite abafatanyabikorwa basaga 70.